Iminsi mikuru yatumye igiciro cy’ibirayi kizamuka

Abacuruza n’abahaha ibirayi mu masoko atandukanye, bavuga ko mu minsi mikuru igiciro cyabyo cyazamutse cyane ku buryo cyiyongereyeho asaga 30Frw.

Ubusanzwe mu minsi mikuru isoza umwaka n’itangira undi abantu barahaha cyane ibintu bitandukanye kuko baba batumiranye mu miryango bagasangira ari benshi bigatuma abaguzi baba benshi kuruta ibigurwa ari byo byabaye ku birayi.

Igiciro cy'ibirayi cyari cyazamutse mu minsi mikuru.
Igiciro cy’ibirayi cyari cyazamutse mu minsi mikuru.

Uwumvirimana Lucie, umucuruzi w’ibirayi ubirangurira i Nyabugogo akajya kudandaza avuga ko byari bimaze iminsi bitaboneka neza bituma igiciro kizamuka.

Agira ati “Mbere gato y’iminsi mikuru ibirayi babiduheraga ku mafaranga 150 ku kilo (Kg) kimwe ariko ubunani bwegereje byarazamutse cyane ku buryo byaguraga hagati y’amafaranga 180 na 190 ku Kg.”

Uwumvirimana akomeza avuga ko izamuka ry’ibiciro nk’iri ngo ridasanzwe, gusa ngo yishimira ko byatangiye kugabanuka kubera inkubiri y’iminsi mikuru irangiye, bikaba byaguze 175Frw kuri uwu wa mbere wa nyuma y’ubunani.

Uwanyirakuru Jacqueline na we ucururiza ibirayi muri imwe mu madepo ya Nyabugogo ntanyuranya na Mugenzi we.

Ati “Mbere y’uko iminsi mikuru iba ibiciro by’ibirayi byari hasi nyuma biza kuzamuka, bigaterwa n’uko muri icyo gihe abantu bahashye cyane ariko kandi no mu Majyaruguru aho bituruka byatangiye kuba bike.”

Uwu mugore umaze imyaka 19 akora aka kazi, avuga ko ibi bitamutunguye kuko hafi buri mpera z’umwaka ibiciro by’ibirayi bizamuka.

Kayiranga wari waje guhaha ibyo guteka avuga umunsi umwe mbere y’Ubunani yaje kugura ibirayi bamubwiye igiciro arumurwa.

Ati “Nasanze bagurisha amafaranga 185 ku kilo ntari mbiherutse mbura uko mbigenza ndabyihorera none Imana ishimwe ndabona byatangiye kugabanuka.”

Ibiciro by’ibirayi ngo bihindagurika kenshi ku isoko bitewe n’igiciro ababihinga baba bashyizeho, no mu gihe ibituruka mu gihugu cya Uganda biba byinjira ari byinshi cyane cyane ku mwero wabyo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka