Hari abasigajwe inyuma n’amateka batifuza guturana na bagenzi babo
Bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka bo mu Murenge wa Rubengera, Akarere ka Karongi bavuga ko batujwe batandukanye byabafasha gutera imbere.
Bamwe mu batujwe muri uyu mudugudu urimo imiryango igera kuri 12, bavuga ko gutuzwa hamwe nk’abasigajwe nyuma n’amateka bituma badatera imbere, kuko usanga ntawe ubasha kugira undi inama cyangwa ngo abe yamubera urugera rwiza rwo kureberaho.

Uwimana Claude umwe muri aba basigajwe inyuma n’amateka nawe watujwe mu mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Bubazi, avuga ko ahubwo usanga bituma bamwe bishyira hamwe mu gukora urugomo.
Agira ati “Iyo badutuje hamw egutya ubukene buriyongera, iyo turi hamwe barigomeka bamwe hakavamo nk’abajura bangiza imyaka y’abaturage, aho tugez etwese bakatwamagana.”
Banyumvire Aminadabu nawe ati “Numva ko umwe bamutuza hakuno undi hakurya wenda tukajya tujya gusurana, ingaruka biteza ni uko umwana abyiruka nabi yabona uko natwe tumeze ntazagire umuco nk’uw’abandi, ariko agiye mu bandi yabona uko bahinga, uko bakora nawe akabyigana.”

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Ndayisaba Francois, avuga ko nabo amaze kubona ko iyo aba baturage batujwe batandukanijwe bigira ingaruka nziza, bityo bakaba bari kureba uko icyo kibazo cyakemurwa.
Ati “Twarabibonye, cyane cyane mu Murenge wa Mubuga yemwe na Rwankuba aho twabikoze usanga baragiye bahinduka.”
Aba basigajwe inyuma n’amateka kugeza ubu usanga amazu bacumbitsemo yarasambuwe amwe n’ibikuta byarasenywe.
Abaturanyi babo bemeza ko ari ba nyiri gucumbikirwamo ubwabo bayisenyeye, aho bacumbikiwe hose bakaba bahasenya imwe mu mpamvu zo gusaba kubatuza batatanye.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Iyaba byabonwaga n’abanyarwanda bose cyane abayobozi,bamwe bagakora ubuvugizi abandi bakabishyira mubikorwa.Naho rero kuvuga mumagambo gusa!Bamwe muribo babayeho nabi bikabije nkaho batari abanyagihugu!Kurebera gusa!Yewe yewe uzaze urebe mumurenge wa Ndora,kdi byitwa ngo dufite imiyoborere myiza,ngo abanyarwanda bose barangana!Gusa mbabazwa nuko tuvuga ibyo tubona abo biri munshingano zabo bikabababaza.
Nanjye nshyigikiye ko abahejwe n’amateka batuzwa hamwe n’abandi banyarwanda. Ibi bizatuma barushaho guhindura ibitekerezo bigire kubandi imikorere mishya. Ndabashimiye cyane.