Kuri uyu wa Kabiri, tariki 5 Mutarama 2015, Minisitiri w’Ingabo, Gen. James Kabarebe na Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne baherejewe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Louise Mushikiwabo, barebaga aho imyiteguro y’iyi mikino mpuzamahanga igeze muri Rubavu.

Minisitiri Uwacu yashimye uko imirimo yo kwitegura CHAN ihagaze, ahamagararira Abanyarwanda kuzitabira iyi mikino no kugaragaza isura nziza y’igihugu.
Yagize ati “Nsanze bimeze neza, akazi karakozwe, igisigaye ni isuku mu mujyi no kuri stade kandi abayobozi batwijeje ko bagiye kubishyiramo imbaraga.
Icyo dusaba Abanyarwanda ni ukugaragaza isura nziza y’igihugu bakira ababagana neza, bitabira kureba imipira ku bibuga kandi bafana ikipe y’igihugu.”
Abaturage bo mu karere ka Rubavu bemeza ko batazatengura igihugu ku byiza cyabakoreye kibubakira stade igezweho.

Bavuga ko bazitabira imikino naho imyiteguro ku isuku n’umutekano no gutanga serivisi nziza ngo babigeze kure.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bukaba bwaramaze kugenzura amazu acumbikira abagenzi kimwe n’atanga amafunguro n’ibinyobwa niba byujuje ubuziranenge mpuzamahanga, naho ku birebana n’isuku mu mujyi wa Gisenyi, batangiye gusiga amarangi mashya.
Imikino ya CHAN iteganyijwe gutangira tariki 16 Mutarama kugera tariki 7 Gashyantare 2016, ariko mbere y’irushanwa, ikipe y’igihugu Amavubi izakina imikino ya Gicuti n’ikipe ya Cameroun; zose ubu biri mu Karere ka Rubavu.
Uwo mukino uraba none tariki 6 Mutarama, Amavubi akazongera gukina n’ikipe ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, tariki 10 Mutarama.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Numva mwanaduh@@a ibikoresho byo gufanisha thx