Kwinjira ku mukino wa Congo bikubye kabiri uwa Cameroun

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu butangaza ko ibiciro by’umukino wa Congo-Rwanda bizaba bikubye inshuro ebyiri ibiciro by’umukino uhuza u Rwanda-Cameroun.

Sinamenye Yeremiya umuyobozi w’akarere ka Rubavu yatangarije itangazamakuru ko ibiciro byo kwinjira mu mukino wa gicuti uhuza Rwanda-Cameroun uteganyijwe kuwa 6 Mutarama 2016 isaa cyenda z’amanywa birimo ibiciro bitatu.

Ikipe ya Congo izakina n'Amavubi kuri uyu iki cyumweru
Ikipe ya Congo izakina n’Amavubi kuri uyu iki cyumweru

Mu myanya y’icyubahiro amatiki aragurwa ibihumbi bitanu, ahasakaye ibihumbi bibiri naho ahadasakaye agurishwe igihumbi.

Sinamenye yatangaje ko umukino wagicuti uteganyijwe tariki ya 10 Mutarama saa kumi n’ebyiri z’umugoroba uzahuza Congo-Rwanda ibiciro bizaba bizamutse kurenza iby’umukino wa Rwanda-Cameroun.

Mu myanya y’icyubahiro (VIP) tike izagurishwa ibihumbi icumi, ahasakaye ibihumbi bitanu naho ahadasakaye ibihumbi bibiri.

Sinamenye yatangaje ko uyu mukino bizamuye ibiciro kubera abantu benshi bazaza kuwureba hakaba harenzwa umubare stade ya Rubavu yakira ungana 5200 mu gihe amatike agurishwa akoreshwe ikoranabuhanga agaragaza imyanya ingana na Stade.

“Ndagira mbwire abanyarubavu ko amatiki yo gukurikirana imikino akoreshejwe ikoranabuhanga kandi hazajya hagurishwa amatiki angana n’imyanya ya Stade ku buryo tiki iba iriho umwanya wicaraho. Bagomba kuyagura mbere kugira batazajya basanga amatiki yashize.”

Abafana b’umupira w’amaguru mu karere ka Rubavu bagaragaje ko ibiciro bihanitse, umuyobozi w’akarere ka Rubavu Sinamenye avuga ko bidahanitse kubera ubwiza bw’umukino uzagaragazwa.

Yagize ati: “Ni imikino ihanitse kandi amakipe azayikina ubusanzwe ntazakinira hano, naho ku mukino wa Congo twiteze kwakira abaturanyi benshi, dushaka ko hataba umubyigano kuri stade kuko amatike agurishwa angana n’imyanya ya Stade.”

Kubibaza uko abanyekongo bazakurikirana umupira w’ikipe yabo uzatangira umupaka uhuza u Rwanda na Congo wamaze gufungwa kubera ko Congo ifunga saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, abanyekongo bavuganye na Kigali Today bavuga ko hari icyizere ko batazafunga umupaka uwo munsi kugira abanyekongo boroherezwe kureba ikipe yabo.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka