Bamwe mu baturage b’Umurenge wa Rugarika, mu tugari twa Kigese na Masaka; bahitamo kujya kwishyurira umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza mu Karere ka Nyarugenge kuko ari hafi yabo kandi ngo bakaba bashima imitangirwe ya servisi zaho.

Uwitwa Nkundabega, utuye mu Kagari ka Kigese, avuga ko yishyuriye ubwisungane mu kwivuza ku Kigo Nderabuzima cya Mwendo kiri mu Murenge wa Kigali muri Kamena 2015.
Ngo muri Kanama umugore we yafashwe n’inda agiye kubyara bamujyana ku kigo Nderabuzima cya Kigese, agezeyo bamwishyuza amafaranga yose bamubwira ko bamujijije ko mituweri ye itatangiwe muri Kamonyi.
Nkundabega aragira ati “Banciye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 8 , na fagitire n’ubu ndacyazifite(…). Bambwiye ko banjijije ko nagiye gushaka mituweri y’ahandi. Mumbarize iki kibazo, ese mu gihugu hose ni ko kimeze?”
Sebahire Martini, wo mu Kagari ka Masaka, we ngo yishyuriye mituweri ku Kigo Nderabuzima cya Mageragere mu Murenge wa Mageragere abitewe n’uko mu mwaka wa 2014, yari afite mituweri y’i Kigese ariko ntiyishimire serivis bamuhaye umugore we agiye kuhabyarira. Muri uwo mwaka ngo umugore yaje kubyara ajya kwivuriza i Kigese baramwirukana, ataha atavuwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarika, Nsengiyumva Pierre Celestin, ahakana amakuru atangwa n’aba baturage, akavuga ko nubwo badashyigikira abaturage bafatira mituweri ahandi, ntawangirwa kuvurwa.
Ati “Ushobora gusanga ari umuntu wifitaniye ikibazo n’undi ku giti cyabo. Iyo atavuwe nta Munyarugarika n’umwe uyobewe aho ikibazo gikemurirwa. Iyo umuntu agize ikibazo araduhamagara tukagikemura. Ni ukuvuga ko iyo tutakibwiwe, tubibara nk’aho nta kibazo gihari”.
Gitifu na we ahamya ko hari abaturage be bafatira mituweri i Kigali kuko ari hafi y’aho batuye, ugereranyije no kujya kwivuriza i Kigese. Abenshi ngo batinya ko umurwayi yakoherezwa ku bitaro bya Remera Rukoma kuko bigoranye kuhagera.
Salvator Habarurema, Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Kigese gishyirwa mu majwi na bamwe muri abo baturage, we yavuze ko iki kibazo cyagaragaye ku muturage umwe (Nkundabega) kuko ngo nimero zo ku ikarita ya mitiweri yari yarafatiye mu Mujyi wa Kigali zitagaragaraga neza.
Habarurema ariko avuga ko baje gukurikirana izo nimero bakazimenya bakaba ngo barafashe umwanzuro wo guhamagara uwo muturage bakamusubiza amafaranga ye. Cyakora, ahakana yivuye inyuma ko nta murwayi basubiza inyuma bamuhora ko yaguze mituweri ahandi.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
uwomugitifu arabeshya nukwikura mwisoni n’icyimwaro icyocyibazo cyirazwi ikigese nahandi wasangaruko n’ukwaho ariho byamenyekanye nuzajyere noharuguru kukamonyi murebe.