Guhindura imyumvire byatumye abagore batera imbere

Abagore bo mu Ntara y’Uburasirazuba bavuga ko bagenda bagera ku iterambere nyuma y’aho bahinduriye imyumvire bagakora n’imirimo yafatwaga nk’iy’abagabo.

Byavugiwe mu nama rusange y’inama y’igihugu y’abagore mu ntara y’Uburasirazuba yabaye tariki 31 Ukuboza 2015, aho abayobozi b’inama y’igihugu y’abagore muri iyo ntara bagaragaje ibyo bagezeho mu myaka itanu bamaze ku buyobozi.

Guverineri w'Uburasirazuba yasabye abagore gukomeza gukora cyane no kugira uruhare muri gahunda za leta.
Guverineri w’Uburasirazuba yasabye abagore gukomeza gukora cyane no kugira uruhare muri gahunda za leta.

Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu ntara y’Uburasirazuba, Alice Uwingabiye yavuze ko mu myaka itanu hakozwe ibintu byinshi biteza imbere abagore, ariko igishimishije ngo ni uko abagore batinyutse imirimo yafatwaga nk’iy’abagabo kandi abayiyobotse bakaba bagenda batera imbere.

Yagize ati “Igishimishije ni uku ubu noneho mu ntara yacu dufite abagore bihangiye umurimo bakajya no mu mirimo yitwaga iy’abagabo.

Abagore bo mu Burasirazuba banakora imyuga y'ubukorikori n'ubudozi ibeshejeho benshi.
Abagore bo mu Burasirazuba banakora imyuga y’ubukorikori n’ubudozi ibeshejeho benshi.

Hari abafite amabarizo, hari abafite ibimasa bihinga, i Kirehe hari koperative y’abagore b’abarobyi, hari abigisha gutwara ibinyabiziga, abagore bari kugenda babona ko nta murimo utateza imbere umugore.”

Bamwe mu bagore bo mu ntara y’Uburasirazuba bavuga ko ubukangurambaga bagiye bakorerwa n’inama y’igihugu y’abagore bwabongereye imbaraga butuma batangira gutekereza uko bakwivana mu bukene.

Nyiraburindwi Esther wo mu murenge wa Ndego mu karere ka Kayonza avuga ko agituzwa muri uwo murenge mu 1997 hari hameze nko mu ishyamba, abahatuye batunzwe n’inkwi bavanaga muri iryo shyamba.
Gusa ubukangurambaga yakorewe ngo bwatumye atekereza kuhakorera umushinga w’ubuhinzi bw’urutoki kuko yabonaga hari ubutaka bwiza.

Ati “Maze kubona ko hari ubutaka bwiza natangiye kugura insina mu bushobozi buke nari mfite ntangira kuzitera, mbona ko nshobora guhinga urutoki rw’intangarugero abantu bose bakeneye ibitoki bakaba babigura iwanjye.”

Uyu mugore ngo yabashije kuvugurura urutoki rwe ku buryo rumubeshejeho. Avuga ko yabashije kwiyubakira inzu y’amabati 62, ageza umuyoboro w’amazi iwe mu rugo byongeye akaba afite n’abana b’imfubyi arerana n’abe.

Iterambere ry’umugore mu ntara y’Uburasirazuba rifatiye mbere na mbere ku matsinda abagore bagiye bibumbiramo mu midugudu, akaba ariyo abafasha kuzamuka babikesha imyuga n’ubukorikori bigishwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka