Urukiko rw’Ikirenga rwahinduye uburyo bwo gutanga ikirego

Itangazo ryashyizweho umukono na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Prof Sam Rugege rivuga ko uburyo bw’ikoranabuhanga bwa EFS bwakoreshwaga bwahindutse.

Iri tangazo rimenyesha abantu bose ko kuva ku 1 Mutarama 2016, uburyo bwakoreshwaga mu gutanga ibirego hifashishijwe ikoranabuhanga rya EFS (Electronic Filing System) busimbujwe uburyo bushya bwa IEMCS (Integrated Electronic Case Management System).

Urukiko rw'Ikirenga
Urukiko rw’Ikirenga

Ku ikubitiro ibi ngo biratangirira mu Nkiko zo mu mujyi wa Kigali gusa, bigahera ku Nkiko z’Ibanze uretse urwa Nyarugunga, kugeza mu rukiko rw’ikirenga, Urukiko rukuru rw’Ubucuruzi ndetse n’Inkiko z’Ubucuruzi zose.

Ibi bikaba bihuriranye n’uko Minisiteri y’Ubutabera yari yatangarije Abanyarwanda imikorere y’ubu buryo bushya ndetse n’inyungu bwitezweho haba ku bazabukoresha by’umwihariko no ku gihugu muri rusange.

Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye yavuze ko ubu buryo buzoroshya imikorere ndetse bunayihutishe kuko nyinshi mu nzira ndende zatinzaga akazi zivuyeho cyane ko ngo hari n’abahuriraga ku kazi kamwe bitari ngombwa.

Yagize ati"iyi systeme izatuma tudakomeza gukora ibintu bimwe kubera ko turi inzego nyinshi kuko buri uko dosiye ikenewe mu rwego runaka kwari ukuyifotora ukazasanga nyuma y’igihe fotokopi zabaye nyinshi kandi zatwaye n’amafaranga menshi".

Itangazo rivuga impinduka ku mitangire y'ibirego
Itangazo rivuga impinduka ku mitangire y’ibirego

Akomeza avuga ko ubu buryo buzatuma umuco wo gukorera mu mucyo wimakazwa kuko nta wuzagira ibanga dosiye zikenerwa n’abandi.

Ati"Iyo igikorwa runaka kimaze kwinjira muri iyi system ntibishoboka kucyihererana kuko buri muntu wese ahita akibona kandi nta uba yemerewe kugikuramo".

Minisitiri Busingye yongeraho ko ibi bizatuma mu guca imanza abo bireba bose bashingira ku bintu bimwe bityo ntihabeho kunyuranya.

Uwifuza gukoresha ubu buryo bw’ikoranabuhanga bwa IECMS aca ku murongo wa Interineti wa iecms.gov.rw. yagira ikibazo agahamagara umurongo utishyurwa wa 3670, cyangwa akagana urukiko yifuza gutangamo ikirego cye abanditsi bakamufasha kugira ngo agere ku cyo yifuza nk’uko iri tangazo ry’Urukiko rw’Ikirenga ribivuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Turashimira reta yacu yadushiriye ho runo rubuga ariko munkiko haracyari ikimenyane n’a ruswa hakiyongeraho nô kwirengagiza ibimenyetso nkana ndabivuga kubera byambayeho ubwo umucamanza witwa gatwaza yirengagije ibimenyetso namugaragarije ntiyagira icyo abivugaho yewe akarengane karacyariho pe

Ariyasi yanditse ku itariki ya: 16-09-2016  →  Musubize

Murakoze korohereza abatura rwanda kuri iyo new syrtem nshya

Thomas yanditse ku itariki ya: 24-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka