Ngoma: Isoko rishya rizarinda abacururizaga hasi kunyagirwa

Abacuruzi bakorera mu isoko rikuru rya Kibungo bacururizaga hanze y’isoko nyuma yo gushyirwa ahubakiye barashima ko bakize izuba n’imvura.

Ni nyuma y’igihe aba bacuruzi binubira ko basora amafaranga amwe n’abakorera ahubakiye nyamara bo bagakorera hanze yahubakiye,hasi izuba ribari hejuru n’imvura ikabanyagira.

Aba bacuruzi bashima ko noneho aho bakorera n'ubwo imvura yagwa bitabatera ikibazo nka mbere
Aba bacuruzi bashima ko noneho aho bakorera n’ubwo imvura yagwa bitabatera ikibazo nka mbere

Mukayuhi,wahoze ucururiza hanze y’isoko,nyuma y’uko Akarere kujuje inyubako yindi akajya gucururizamo na bagenzi be,atangaza ko bashima akarere ko kumvise ikibazo bari bafite

Yagize ati”Turashima Akarere ko katwubakiye na twe tugacururiza ahantu heza.Iri soko rishya twagiyemo riratunejeje rizadufasha byinshi.Iyo ukorera heza n’abakiriya baraza.”

Nyuma yo kuzuza aya mazu, gahunda yo kuvugurura ku babafite amazu y’ubucuruzi yongeye kugaruka,aho basabwe ko amazu y’ubucuruzi muri uyu mujyi bayavugurura bubaka amazu y’amagorofa,abakoreragamo bakimukira muri ayo y’isoko ryuzuye.

N’ubwo Akarere kavuga gatya,bamwe mu bacuruzi bavuga ko izi nyubako nshya ziri ahantu inyuma y’andi mazu ku buryo batizeye ko abakiriya bakomeza kuboneka.

Ubuhamya bwatanzwe n’umucuruzi ukorera muri amwe mu mazu y’iri soko,wahimukiye nyuma yuko aho yakoreraga iduka ryahiye rigakongoka n’inzu ikangirika,avuga ko amazu mashya y’iri soko yaziye igihe kandi azafasha benshi kuko aho ari abakiriya bahagera ntakibazo gihari.

Amwe mu mazu mashya y'iri soko
Amwe mu mazu mashya y’iri soko

Kazubwenge yagize ati”Mbona nta hantu wakora ubucuruzi mu Rwanda ngo wunguke nka hano I Ngoma.Ndacuruza nkunguka abakiriya ndababona ngereranije n’ahandi nakoreye.Aya mazu yaramfashije cyane nyuma y’ikibazo nagize muzi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma,Nambaje Aphrodise,ubwo yafunguraga ku mugaragararo izi nyubako nshya,yavuze ko kwagura ibikorwa remezo nk’amasoko Akarere kabikora kagamije gufasha abantu gutinyuka gukora ubucuruzi ngo biteze imbere.

Yagize ati”Akarere ntago gakora ubucuruzi ahubwo amazu nkaya yubakwa hagamije gufasha abantu ngo bakore ubucuruzi biteze imbere bityo akarere n’ibihugu bitere imbere muri rusange.”

Hangari ebyiri ni zo ndetse n’amazu y’ubucuruzi ni byo byongerewe ku isoko rikuru risanzwe rya Kibungo muri gahunda yo kuryagura yatwaye akarere miliyoni zigera kuri 250.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka