Barishimira iterambere bagezeho, bakanengwa imirire mibi mu bana

Abagore bo mu Burasirazuba barishimira iterambere bagezeho, bakanengwa imirire mibi n’umwanda bikigaragara kuri bamwe mu bana bari munsi y’imyaka itanu.

Iterambere ry’abagore bo mu ntara y’Uburasirazuba ngo rigaragararira mu buryo bagenda bihangira imirimo aho guhora bategeye amaboko abagabo ba bo, nk’uko umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore muri iyo ntara, Uwingabiye Alice, abivuga.

Hashize ukwezi kurenga mu Burasirazuba hatangijwe ubukangurambaga bwo kurwanya imirire mibi.
Hashize ukwezi kurenga mu Burasirazuba hatangijwe ubukangurambaga bwo kurwanya imirire mibi.

Bamwe mu bo twavuganye bemeza ko nyuma yo guhanga imirimo bagiye bateza imbere ingo za bo. Nyiraburindwi Esther wo mu murenge wa Ndego i Kayonza avuga ko “yiyubakiye inzu y’amabati 62 akanageza amazi mu rugo rwe” nyuma yo guhinga urutoki rwa kijyambere.

Gusa muri iyo ntara hagaragara abana bafite umwanda ndetse n’abafite ibibazo by’imirire mibi, kandi iyo ntara bamwe bayifata nk’ikigega cy’igihugu mu biribwa bitewe n’uko ubutaka bwaho bwera cyane.

Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Rwamagana bavuga ko ibibazo by’imirire mibi mu bana bishingiye ahanini ku bukene bwo mu miryango.

Umuhuzabikorwa w'inama y'igihugu y'abagore mu Burasirazuba avuga ko imirire mibi iterwa n'imyumvire ya bamwe mu babyeyi ikiri hasi.
Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu Burasirazuba avuga ko imirire mibi iterwa n’imyumvire ya bamwe mu babyeyi ikiri hasi.

Musabyimana Donatile ati “Imirire mibi ikunze kugaragara mu babyeyi bakennye, guha umwana akanyama cyangwa agafi ugasanga bigoranye.”

Nyirakanyana we avuga ko izuba risigaye ricana rikangiza imyaka, bikagora bamwe kubona ibyo kwita ku bana bakagwingira.

N’ubwo aba babyeyi bavuga ko kurwaza indwara ziterwa n’imirire mibi bifitanye isano n’ubukene, ntibemeranya na komite y’inama y’igihugu y’abagore mu Burasirazuba.

Umuhuzabikorwa wa yo ati “Ino ntara irera, ni nayo mpamvu abantu bibaza impamvu y’imirire mibi. Ikibazo cy’imirire mibi rero usanga ari imyumvire.”

Hashize ukwezi kurenga mu ntara y’Uburasirazuba hatangijwe ubukangurambaga bwo kurwanya imirire mibi mu bana bari munsi y’imyaka itanu.

Ubushakashatsi ku mibereho y’ingo ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare giheruka gushyira ahagaragara bwari bwagaragaje ko 38% by’abana bari munsi y’imyaka itanu muri iyo ntara bafite ibibazo by’imirire mibi.

Iyi ngo ni yo mpamvu abagore bagiye gukorana bya hafi n’ubuyobozi mu rwego rwo guhashya icyo kibazo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka