Kunyereza umutungo ntibikwiye kuranga amakoperative muri 2016

Abagize amakoperative mu Ntara y’Iburengerazuba barasabwa gutangira umwaka wa 2016 birinda ingeso y’amacakubiri, kunyereza umutungo no kuwikubira.

Izi ngamba zifatwa nka kirazira zisaba abagize koperative kurangwa n’indangagaciro zo kwita ku mutungo nka ba nyirawo kandi bakazicunga neza hagamijwe iterambere rusange ry’abanyamuryango.

Abagize amakoperative yo muri Rubavu na Nyabihu basabwa kwirinda amakosa yadindiza iterambere ry'abanyamuryango.
Abagize amakoperative yo muri Rubavu na Nyabihu basabwa kwirinda amakosa yadindiza iterambere ry’abanyamuryango.

Abanyamuryango basabwa kwiyumva nk’abashoramari bashoye imari yabo muri koperative; bakaba bagomba guharanira ko yunguka.

Ndacyayisenga Jean Damascene uhagarariye amakoperative mu Ntara y’Iburengerazuba avuga ko hari amakoperative yagiye abonekamo ibibazo by’imicungire mibi, ariko ngo hazakoreshwa imbaraga zishoboka kugira ngo ababigizemo uruhare babibazwe.

Kugira ngo amakosa nk’ayo acike, ngo birasaba abagize koperative kongera gutekereza ku ndangagaciro z’Umunyarwanda, maze bagafata ayo makosa nka kirazira.

Amakoperative asabwa kurangwa n’ibikorwa bifatika kandi biyahesha agaciro ku isoko muri uyu mwaka wa 2016 kugira ngo azarusheho gutera imbere ariko anirinda ibibazo byayadindiza.

Ndacyayisenga Jean Damascene uhagarariye amakoperative mu Ntara y'Iburengerazuba.
Ndacyayisenga Jean Damascene uhagarariye amakoperative mu Ntara y’Iburengerazuba.

Uwamahoro Marie Rose, umunyamuryango w’imwe muri izo koperative avuga ko yumva agomba kugira indangagaciro yo kuba umusemburo w’iterambere ku bantu bataragera muri koperative, ku buryo agaragaza itandukaniro n’abatazirimo; bityo akabakumbuza kuzibamo.

Mu Ntara y’Uburengerazuba habarizwa amakoperative agera ku bihumbi 2.

Mu mahugurwa yahuje abayobozi b’amakoperative 40 arimo 20 yo mu Karere ka Rubavu na 20 yo mu Karere ka Nyabihu, mu mpera z’umwaka ushize; bumvikanye ko abanyamuryango ba koperative (barimo n’abo bayobozi) bagomba kugendera kure amakosa yose abangamira iterambere ryayo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uretse no muri 2016 twizere ko iyo ngeso yarangiranye na 2015 itazasubira ukundi, dukomeze kubirwanya twivuye inyuma

murenzi yanditse ku itariki ya: 5-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka