Hakomeje gushakishwa uburyo habungabungwa icyogogo cya Nyabarongo

Ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije mu Rwanda (REMA) cyatangiye ibikorwa byo kurengera icyogogo cya Nyabarongo, bafatanya n’uturere Nyabarongo inyuramo kuyibungabunga.

Binyuze mu mishinga REMA yateyemo uturere mu mushinga Vicoria Environment Management Project (LVEMP), hazarebwa imbogamizi zituma kubungabunga iki cyogogo bidashirwa mu bikorwa.

Abashginzwe ubuhinzi mu Mirenge ndetse n'abafatanyabikorwa biyemeje kubahiriza inshingano zabo muri iki gikorwa.
Abashginzwe ubuhinzi mu Mirenge ndetse n’abafatanyabikorwa biyemeje kubahiriza inshingano zabo muri iki gikorwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Karongi, Muhire Emmanuel avuga ko kugira ngo uyu mushinga ubashe kugenda neza buri wese asabwa kumva ko umureba.

Agira ati “Harimo abantu imirimo batayigira iyabo, ariko twafashe ingamba y’uko buri wese cyane cyane abagoronome bagiye gufata ibintu nka ba nyirabyo.”

N’ubwo ariko muri rusange byinshi mu bikorwa bigamije gushyira uyu mushinga mu bikorwa bigenda neza hari n’imbogamizi zigaragara, nk’uko bivugwa n’ushinzwe ubuhinzi mu Murenge wa Murundi Nshimiyimana Jean Bernard umwe mu Mirenge ikorerwamo n’uyu mushinga.

Muhire Emmanuel, Gitifu w'Akarere ka Karongi arasaba ababifite mu nshingano bose gukora ibishoboka iyi migezi ikabungabungwa.
Muhire Emmanuel, Gitifu w’Akarere ka Karongi arasaba ababifite mu nshingano bose gukora ibishoboka iyi migezi ikabungabungwa.

Ati “Dukomeje guhura n’imbogamizi zirimo imyumvire y’abaturage ikiri hasi, akenshi ugasanga bajya kwangiza bya bikorwa bigamije kubungabunga ibidukikije, akaduca mu rihumye akajya gutema urubingo rutari rwanazamuka, imirwanyasuri akaba yayangiza, ndetse n’abajya gucukura amabuye mu migezi.”

Muri iyinama abayitabiriye biyemeje kujya bahana amakuru buri cyumweru kugira ngo ibitagenda neza bikosoke.

Kugeza ubu uyu mushinga mu Karere ka Karongi ukorera mu Mirenge itanu ariyo, Murambi, Murundi, Ruganda, Gashari na Mutuntu.

Ibi bikubiye mu itegeko ngenga No 04-2005 ryo kuwa 4 Kanama 2005 rigena uburyo bwo kurengera, kubungabunga no guteza imbere ibidukikije mu Rwanda, mu rwego kandi rwo kubungabunga icyogogo cy’uruzi rwa Nyabarongo n’imisozi irukikije mu Karere ka Karongi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka