Umukobwa wa Senderi w’imyaka 8 yinjiye mu muziki
Umukobwa wa Senderi w’imyaka 8 yamaze kwinjira mu muziki akaba arimo gukora indirimbo yise “Icyizere” izasohoka tariki 15 Mutarama 2016.
Uyu mukobwa wa Senderi Hit avuga ko mu bahanzi b’Abanyarwanda yikundira Knowless ariko mu kuririmba akazakurikiza se.

Uyu mwana ufite gusa imyaka 8 y’amavuko, amazina ye ni Keza Kevine ariko izina ry’ubuhanzi ngo akaba yarahisemo gukoresha Kevine Hit nk’uko se akoresha Senderi Hit.
Kevine Hit kuri ubu ari muri studio aho ari gutunganyirizwa indirimbo na Pacentho ikaba izasohoka mu minsi mike iri imbere. Ni indirimbo yise “Icyizere” ikubiyemo ubutumwa bwo kwigirira ikizere mu bikorwa bya buri munsi.
Ubwo twaganiraga na se kuri uyu wa 2 Mutarama 2016, yatwumvishijeho gato (sample) kuri iyi ndirimbo itari yasohoka, ariko uwayumva ntiyabasha kwemera ko ari umwana w’imyaka 8 wayiririmbye kandi ngo abashe kwemera ko ari indirimbo ye ya mbere aririmbye dore ko umwumva aririmba wagira ngo asanzwe ari umwuga akora.
Kugeza ubu ntiturabasha kuvugana na Kevine Hit, kuko azatangira neza kwigaragariza intagazamakuru ari uko indirimbo ye yamaze kujya hanze, bikaba biteganyijwe ko izajya hanze tariki 15 Mutarama 2016.
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibyizarwose nazisohore nyishi dorekwakirimuto
amahirwemasa ntuzashyiremo ibikabyo nkapapa wawe thankyou
Kwifuli Amahirwe Aliko Uzatang Inyigisho
sha kevine hit nta zaririmbe nka se
KEZA,
komerezaho sha nawe umere nkabandi bahanzikazi kuko nabo ntacyo bakurusha, ikindi kiza nuko utangiye ukiri muto mu bahanzi bose baririmba ndetse baririmbye hano mu rwanda.
turagukunda cyane.
Courrage ma fille.
rwose kevine hit ntazaririmbe nka papa we!
ntazaririmbe nka papa we!!