Barasaba ko Ruswa yacika muri “Gira inka”

Mu cyumweru cyahariwe gahunda ya “Gira inka” mu karere ka Rusizi, abaturage basaba ko umuco wa Ruswa wagiye uyirangwamo wacika.

Abaturage bo mu murenge wa Nyakarenzo babitangaje ubwo hatangirizwaga icyumweru cyahariwe gahunda ya “Gira inka”, cyatangiriye muri uwo murenge kuri uyu wa kabiri tariki 5 Mutarama 2016.

Zimwe mu inka zorojwe abaturage.
Zimwe mu inka zorojwe abaturage.

Nsabimana Gaspard we avuga ko ibyaruswa muri iyi gahunda mu murenge wa Nyakarenzo ari nk’indwara n’ubwo batinya kubivuga. Avuga ko hari abashyirwa ku rutonde rw’abahabwa inka ariko yabura amafaranga yo guha abayobozi akarukurwaho igahabwa undi.

Nsengiyumva Benois avuga ko udafite amafaranga bita inzoga adahabwa inka, kuko ngo bari bayimuhaye baza kumunota wanyuma barayimwambura kuko bamusabye ibihumbi mirongo 70 arabibura bahita bayiha undi.

Yagize ati “Byarabaye muri aka kagari ka Rusambu kuburyo baduhaye inka turi abagabo ebyiri umunsi wo kujya kuzifata ngo niba udafite ibihumbi 70Frw ntayo tuguhaye bahita bayiha undi.”

Mukagahonga ngo yari umukene ariko ubu ubuzima bwarahindutse kubera inka yorojwe.
Mukagahonga ngo yari umukene ariko ubu ubuzima bwarahindutse kubera inka yorojwe.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nsigaye Emmanuel, avuga iki cyumweru cyahariwe gahunda ya Girinka harimo n’uburyo bwo gukosora ibyagiye bigenda nabi harimo ruswa zagiye zakwa abaturage ikimenyane n’ibindi.

Ati “Ibyo bibazo byagiye biboneka ugasanga bitobera iyi gahunda ariko ubu ni gahunda iri kugirwamo uruhare n’abaturage hose mu karere.”

Abo iyi gahunda yabashije kugeraho bo bavuga ko yabahinduriye ubuzima ugereranyije n’ukobari babayeho mbere, nk’uko uwitwa Mukagahonga Alivera usanzwe ari umupfakazi yabitanzemo urugero.

Ati “Mu by’ukuri uburyo nari mbayeho mbere ya gahunda ya Gira inka Munyanyarwanda byari bibabaje nabashaga guhinga ariko sinabashaga kugeza n’ibiro 20 by’ibishyimbo mu rugo nanywaga amata ari uko nyaguze ariko ubu ndeza neza, abana bakiga tukanywa n’amata.”

Kuva gahunda ya Gira inka yatangira mu 2006, mu karere ka Rusizi hamaze gutangwa inka ibihumbi bine neshyanu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka