Ikipe ya Rayon Sports yerekeje muri Mali mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, nyuma yo gukorera imyitozo ya nyuma kuri Stade Amahoro
Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko igishishikaje Abanyarwanda ari uguteza imbere u Rwanda kuko nta wundi uzabibakorera.
Uyu mwana arwariye muri CHUK muri Urgence (Ahakirirwa inkomere zikeneye ubutabazi bwihuse). Yahagejejwe nyuma y’Impanuka ikomeye yakoze ava mu modoka itwara abagenzi.
Abanyeshuri biga muri Groupe Scolaire Muhoza II muri Musanze, bemeza ko kumenya amateka yaranze u Rwanda arimo n’aya Jenoside bibafasha kubaka ejo hazaza.
Brig Gen Cômes Semugeshi wishyikirije Monusco ashaka gutaha mu Rwanda yatambamiwe na sosiyete sivili ya Congo isaba ko afungirwa Kinshasa.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo (GMO) ruvuga ko uburinganire butubahirizwa muri gahunda nyinshi zishyirwa mu bikorwa.
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 7 werurwe 2017 nibwo hatangizwa imikino y’ijonjora ry’ibanze ryo guhatanira igikombe cy’amahoro(Rwanda Peace Cup 2017).
Mugisha Emmanuel utuye i Nyagatare ukora umurimo wo gusudira akora ibikoresho bitandukanye mu byuma birimo imbabura ziteka hifashishijwe ibitaka.
Urubanza rw’uwari Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’umutungo kamere, Evode Imena, rwaberaga mu Rukiko rukuru ku Kimihurura rurasubitswe, rwimurirwa ku wa gatanu tariki 10 Werurwe 2017.
Ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare irerekeza muri Cameroun kuri uyu wa Gatatu, aho ifite intego zo kwegukana isiganwa rya "Tour du Cameroun".
Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’uburayi [EU] urareshya ibigo bishora imari mu ngufu zishobora kuvugururwa ( Renewable Energy) byo ku mugabane w’Uburayi, ngo bize gushora imari yabyo mu Rwanda.
Abantu batandukanye bahawe akazi mu gikorwa cyo gutora Miss Huye Campus 2017 baravuga ko kuva cyaba batari bishyurwa amafaranga bakoreye.
Minisitiri w’Ubutabera n’uburenganzira bwa muntu wa Mali yashimye aho u Rwanda rugeze rwiyubaka nyuma y’igihe gito ruvuye muri Jenoside, akanasaba abatuye Afurika ko yababera isomo, bagakumira ibikorwa bibi nk’iki.
Banki y’Abanya-Kenya (KCB) ikorera mu Rwanda, ivuga ko igiye gufasha abagore bayikoramo mu myanya yo hasi kuzamuka bakajya mu buyobozi bwayo.
Perezida Kagame yemeza ko kugira ururimi rw’Igiswahili nka rumwe mu ndimi zemewe n’amategeko mu Rwanda byegereje Abanyarwanda bagenzi babo batuye mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 6 Werurwe 2017, Perezida Kagame ari mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda ku Kimihurura, aho agiye gutangiza imirimo y’ Inteko Ishinga amategeko y’Umuryango w’ibihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba (EALA).
Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi arahamagarira amadini n’amatorero gushishikariza abayoboke bayo kurushaho kugira uruhare rugaragara mu guteza imbere gahunda za Leta.
Umutoza mushya wa Sunrise FC arishimira uburyo yakiriwe kuko yeretswe urukundo ndetse anabizeza kuzaza mu makipe 8 ya mbere.
Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Marines ibitego 2-1, ihita ishyiramo ikinyuranyo cy’amanota ane ku ikipe ya APR Fc bakomeje guhanganira igikombe cya Shampiona
Abaturage bibumbiye muri Koperative COOPRIKI bahinga umuceri mu gishanga cya cyunuzi kitandukanya Akarere ka Kirehe na Ngoma, bararira ayo kwarika nyuma yuko imvura yangije umuceri wabo uhinze k’ubuso bwa hegitari 400.
Police y’u Rwanda yagiranye amasezerano na Polisi ya Tanzaniya mu bufatanye mu kubungabunga umutekano hagati y’umupaka uhuza ibyo bihugu, hagamijwe ubuhahirane.
Ku nshuro ya mbere bataramiye mu gihugu cy’Ububirigi, Charly na Nina beretswe ko ibihangano byabo bikunzwe cyane muri iki gihugu.
Umukino wo ku munsi wa 19 wa shampiyona wahuje ikipe ya Kiyovu na Mukura kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.
Kuri Nyirangarama muri Rulindo hororewe imbwa, zatojwe mu buryo bwihariye mu gucunga umutekano kuburyo ushaka ikibwana cyazo kimwe yishyura ibihumbi 300RWf.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) irahamagarira abantu kwisuzumisha indwara z’umutima kuko hari umubare munini wabazirwaye batabizi.
Nyuma y’uko APR itsinzwe ku wa 1 Werurwe 2017 na Gicumbi yongeye gutakaza amanota inganya na Musanze 1-1.
Polisi y’igihugu mu karere ka Rubavu yatangije igikorwa cyo gusaka ibiyobyabwenge hakoresheje imbwa zivumbura aho bihishe.
Umunyarwenya Ntarindwa Diogene uzwi nka Gasumuni cyangwa Atome agiye gususurutsa abakunzi be abasetsa yigana uburyo Miss Igisabo yitwaye muri Miss Rwanda 2017.
Kigali Today irabatembereza mu duce dutandukanye tw’Umujyi wa Kigali, aho imirimo iciriritse itunze benshi mu baba muri uyu mujyi, nk’uko muri bubibone mu mafoto.
Mukeshimana Venuste wo muri Kayonza yahanze umurimo wo kubaza amashusho y’inyamaswa mu bisigazwa by’ibiti ku buryo hari ishusho agurisha ibihumbi 200RWf.
U Rwanda rwazigamye Miliyoni 125 ku mafaranga yatangwaha ku ngendo z’akazi zijya mu mahanga, kuko zagabanyijwe nk’uko byifujwe mu mwiherero w’abayobozi w’umwaka ushize.
Uwamahoro Violette, Umunyarwandakazi ufite Ubwenegihugu bw’Ubwongereza, yafashwe na Polisi y’igihugu, akekwaho uruhare mu bugizi bwa nabi bivugwa ko afatanyijemo n’agatsiko k’abandi bantu batuye mu Bwongereza.
Habimana Mbarimo wahoze muri FDLR Foca akoherezwa i Burundi gufasha Imbonerakure mu kurwanya abadashyigikiye Perezida Nkurunziza, yageze mu Rwanda tariki ya 02 Werurwe 2017.
Kompanyi yo mu Busuwisi “WISeKey”, mu Nama Mpuzamahanga yiswe “Mobile World Congress” i Barcelone muri Espagne yatangaje ko igiye kubaka i Kigali ikigo cy’icyitegererezo mu guhererekanya amakuru ku bantu n’ibyabo.
Ikigo cyitwa “Aqua” gikomoka mu gihugu cya Danemark, kigiye gukemura ikibazo cy’ibura ry’ibiryo by’amafi, cyatumaga umusaruro wayo uba muke.
Umucamanza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) yahamije Umunyarwanda, Gervais Ngombwa,ibyaha bya Jenoside no kwinjira muri USA yifashishije amakuru y’ibinyoma, amukatira gufungwa imyaka 15.
Nyuma y’uruzinduko rwa Visi Perezida w’Ubuhinde, Hamid Ansari, mu Rwanda, Ubuhinde bugiye guca amasashi mu cyo bise “Clean India”.
Nyuma y’iminsi hakozwe ikizamini cy’akazi ko gutoza Amavubi, Antoine Hey ni we wemejwe ko yatsinze ikizamini
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo butangaza ko mu baturage ibihumbi 10113 bagabiwe inka muri bo abagera kuri 514 ntazo bagifite, zimwe zaragurishijwe.
Umunyafurika y’Epfo yagaragaye ku mafoto yakwirakwiye kuri Internet arira, avuga ko yarizwaga n’urusenda rwo mu Rwanda yagaburiwe mu biryo.
Perezida Kagame avuga ko u Rwanda rugifite ubushobozi budahagije ariko atari impamvu abayobozi bakwitwaza kugira ngo bananirwe kuzuza inshingano bahawe n’abaturage.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA), cyashyize hanze ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli, bigaragaza ko litiro ya essence mu Rwanda yiyongereyeho 52Frw.
Inzego zitandukanye zita ku buzima zirakangurira Abanyarwanda gukomeza kurwanya akato gahabwa abafite virusi itera SIDA kuko nabo ari abantu nk’abandi.
Abakozi bane bakorera urwego rwa DASSO mu Karere ka Rubavu bari mu maboko ya Polisi bakurikiranweho kwaka ruswa.
Chid Ibe Andrew umunya-Nigeria watozaga Sunrise FC, yasezerewe ashinjwa icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.
Ruremire Focus, Umunyarwanda uririmba mu njyana gakondo yerekeje i Burayi mu gihugu cya Finland asanzeyo umugore we.
Mu gihe François Fillon yaramuka atorewe kuyobora Ubufaransa muri manda y’imyaka itanu iri imbere, icyo gihugu cyakomeza kurangwa n’ibitekerezo bipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, kuko umujyanama wa Fillon yongeye guhakana uruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside, akanemeza ko habaye Jenoside ebyiri.