Congo yitambitse mu itahuka rya Gen. Semugeshi

Brig Gen Cômes Semugeshi wishyikirije Monusco ashaka gutaha mu Rwanda yatambamiwe na sosiyete sivili ya Congo isaba ko afungirwa Kinshasa.

Ubuyobozi bwa MONUSCO bushinzwe kubungabunga amahoro muri Congo, buvuga ko sosiyete sivile yanze ko Gen. Semugeshi azanwa mu Rwanda.
Ubuyobozi bwa MONUSCO bushinzwe kubungabunga amahoro muri Congo, buvuga ko sosiyete sivile yanze ko Gen. Semugeshi azanwa mu Rwanda.

Umuyobozi muri sosiyete sivili muri Kivu y’Amajyaruguru yatangaje ko Monusco idakwiye kohereza Gen Semugeshi mu Rwanda, kubera ibyaha yakorewe muri Congo afatanyije n’undi murwanyi wa FDLR Foca witwa Majoro Kizito.

Tariki 27 Gashyantare 2017 nibwo Brig Gen Semugeshi yishyikirije Monusco ahitwa Kicanga muri Masisi, atinya ibihano “bikarishye” yateguriwe n’abamukuriye ashaka gutaha mu Rwanda.

Tariki 28 Gashyantare yahise yoherezwa i Goma mu gihe agitegereje koherezwa mu Rwanda agasanga umuryango we. Ariko abayobozi ba Monusco baza kuvuga ko bamugumana kubera amakuru bamushakaho.

Mu itangazo ryatanzwe na Omar Kambale Kavota umuyobozi muri sosiyete sivili muri Kivu y’Amajyaruguru kuwa 7 Werurwe 2017, yasabye ko Congo itakwemera ko Semugeshi ataha mu Rwanda.

Yagize ati “Brig Gen Semugeshi hari ibyaha bihonyora uburenganzira bwa muntu yakoze muri Congo mu duce twa Rutshuru, Lubero na Walikale afatanyije na Maj Kizito. Akwiye gushyikirizwa ubutabera aho koherezwa mu Rwanda.”

Kavota avuga ko Congo yagombye gutanga Brig Gen Semugeshi ari uko Rwanda ruhaye Congo bamwe mu basirikare bakuru bahabarizwa, barimo Gen Laurent Nkunda n’abahoze ari abarwanyi ba M23.

Kigali Today ivugana n’umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abarwanyi bitandukanyije n’imitwe yitwaza intwaro Sayinzoga Jean, yatangaje ko nawe yamenye ko Brig Gen Semugeshi atazanwa mu Rwanda.

Ati “Uriya mugabo ntituri bumubone kubera sosiyete sivili ya Congo yasabye ko atoherezwa mu Rwanda, twe akazi dukora ni ugushishikariza abarwanyi gutaha, naho iyo bijemo izindi mpamvu za politiki, twiyambaza inzego zibishinzwe. Turimo kugerageza kuvugana na Ambasade y’u Rwanda i Kinshasa ngo bareye icyo bakora.”

Sayinzoga avuga ko uretse Semugeshi ushobora kujyanwa i Kishasa, ubu hari abandi basirikare bakuru barenga 20 ba FDLR bafunzwe n’ingabo za Congo harimo abo zafashe n’abashatse gutaha zikabakura Monusco.

Muri bo havugwa Brig Gen Cômes Semugeshi, Brig Gen Munyaneza Anastase wari ukuriye CNRD muri Kivu y’Amayepfo na Brig Gen Nsanzubukire Felecien wari ushinzwe ibiro bya gatatu muri CNRD.

Hari Brig Gen Mujyambere wari ukuriye ibiro bya FDLR Foca, Col Joseph Habyarimana uzwi nka Sophonie Mucebo wari ukuriye iperereza muri FDLR Foca, Capt Patrick Nsabimana uzwi nka Vainqueur Mugisha wari ukuriye itsinda ririnda Lt Gen Mudacumura.

Ingabo za Congo FARDC zigaragaza mu mibare ko kuva tariki ya 12 Werurwe kugeza tariki ya 15 Ugushyingo 2016 hari hamaze gupfa abarwanyi ba FDLR 99, naho 137 bafunzwe nayo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka