Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byongeye kuzamuka

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA), cyashyize hanze ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli, bigaragaza ko litiro ya essence mu Rwanda yiyongereyeho 52Frw.

Ibiciro bishya bya essence bageze ku 1022 Frw kuri litiro imwe.
Ibiciro bishya bya essence bageze ku 1022 Frw kuri litiro imwe.

Ubu litiro ya essence yaguraga 970 frw, yashyizwe ku 1022frw, naho litiro ya mazutu yaguraga 953frw yashyizwe kuri 958Frw aho yiyongereyeho amafaranga atanu.

RURA yatangaje ibi biciro, yavuze ko bizatangira kubahirizwa kuri uyu wa gatanu tariki 3 Werurwe 2017, ariko inemeza ko bizasubirwaho mu mpera z’ukwezi kwa Kane nyuma yo gusuzuma uko bizaba byifashe ku isoko mpuzamahanga.

Ibiciro byaherukaga kuzamuka mu mpera za 2016.

Itangazo RURA yashyize ahagaragara.
Itangazo RURA yashyize ahagaragara.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka