Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwemeje icyifuzo cy’umushinjacyaha cy’uko umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo iminsi 30 kugira ngo akurikiranwe.
Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) ibicishije mu nyandiko yashyizweho umukono na Dr Bizimana Jean Damascene uyibereye Umunyamabanga Nshingwabikorwa, yerekanye amatariki akomeye yaranze itegurwa n’igeragezwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuhanzi wo hambere Buhigiro Jacques avuga ko atangazwa n’ukuntu indirimbo z’abaririmbyi b’iki gihe ziba ziganjemo amarira n’amaganya aho gutanga ubutumwa.
Manzi Aimée Praise yahembwe imodoka na se umubyara, amushimira gutsinda ibizamini bya Leta bisoza amashuli abanza mu mwaka wa 2016.
Imikino y’umunsi wa kane muri Shampiona ya Volleyball, isize IPRC y’Amajyepfo iyoboye urutonde, aho ikurikiwe na Gisagara iri gukina umwaka wa mbere muri Shampiona
Mu Ntara y’Iburasirazuba hatangijwe siporo ngarukakwezi kuri bose izajya ikorwa kuri buri cyumweru cya gatatu cya buri kwezi.
Abajyanama b’ubuzima mu Murenge wa Rukomo mu Karere ka Gicumbi, bamaze imyaka ine basiragira ku mafaranga bahombejwe n’ubuyobozi asaga Miliyoni 40RWf.
Abarezi bo mu Karere ka Kamonyi basanga gutanga inyigisho z’Itorero ry’igihugu mu mashuri, bizabafasha guhangana n’ikibazo cy’abana bata ishuri n’icy’ireme ry’uburezi.
Ishuli rikuru ry’ingabo z’u Rwanda ryateguye iserukiramuco rihuza ba Ofisiye baturutse mu bihugu 11 byo ku mugabane w’Afurika baje kuryigamo.
Abakobwa babiri muri batandatu bemerewe guhagararira Intara y’Amajyaruguru mu marushanwa ya Miss Rwanda 2017 nibo bo bonyine bavuka muri iyo Ntara.
Itsinda ry’abagize inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite bashima iterambere rimaze kugaragara mu Karere ka Gisagara kubera umuriro w’amashanyarazi, bagasaba abatarayashyikira kongera imbaraga.
Mu mukino w’umunsi wa 13 wa Shampiyona, Etincelles inganyije na Rayon mbere yo gukina na APR
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yanyomoje abavuga ko u Rwanda nta mutungo kamere rufite avuga ko uhari kandi ko guhera muri 2017 uzabyazwa umusaruro by’umwihariko.
Ikipe ya Basketball y’ikigo cy’igihugu gishinzwe gusakaza ingufu z’amashanyarazi mu Rwanda (REG BBC) yatsinze ikipe y’ishuri rikuru ry’ubumenyingiro ryo mu Majyepfo (IPRC-SOUTH BBC) yizeza igikombe.
Umuhango wo gutabarizwa k’Umwami Kigeli V Ndahindurwa, watangiye mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 15 Mutarama 2017.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Mutarama 2017, Madamu Jeannette Kagame yitabiriye inama ku buzima bw’imyororokere byahuje abafasha b’abakuru b’ibihugu bya Afurika bitabiriye Inama ihuza abayobozi b’ Ubufaransa n’ abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zo muri Afurika (Sommet France Afrique).
Mu mikino y’umunsi wa 13 wa SHampiona yakinwe kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Sunrise yanganyije 0-0 na Mukura mu mukino wabereye i Nyagatare
Imyiteguro yo gutabariza Umwami Kigeli V Ndahindurwa ikomereje aho atabarizwa mu mudugudu wa Mwima, akagari ka Rwesero, umurenge wa Busasamana muri Nyanza.
Ikigo cy’Igihugu giteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA) kiratangaza ko kiyemeje gushaka abana bakiri bato bafite impano mu mikino itandukanye ngo bahurizwe hamwe.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Mutarama 2017 mu Karere ka Rubavu, hatangiye igikorwa cyo guhitamo abakobwa bazahagararira Intara y’Iburengerazuba mu irushanwa rya Miss Rwanda 2017.
Abamotari bibumbiye muri Koperative Intambwe Motari (CIM) ikorera i Huye, baremeye Christine Mukabutera, umupfakazi wa Jenoside yakorewe abatutsi, bamugabira inka y’imbyeyi n’inyana yayo.
Akon, umuririmbyi wo muri Amerika ukomoka muri Senegal na Davido umuririmbyi wo muri Nigeria bari butaramire abitabiriye ibirori bifungura CAN 2017.
Abarezi barangije gutozwa mu itorero Indemyabigwi mu karere ka Rusizi baravuga ko bazaharanira kurandura ingengabitekerezo mu bigo by’amashuri bakorera.
Ingabo z’u Rwanda (RDF) zifatanije na Ministeri y’ubuzima (MINISANTE) batangiye igikorwa cyo gutanga amaraso kuko ngo abarwayi bayakeneye kwa muganga ari benshi.
Umujyi wa Kigali urahakana ko gutanga igihe ntarengwa cyo kwimura abakorera ubucuruzi mu nzu zo guturwamo, bitagamije gushakira abakiriya abubatse imiturirwa .
Abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Cyunuzi gihuza Kirehe na Ngoma batangaza ko basigaye babona umusaruro mwinshi nyuma yo kureka guhinga mu kajagari.
Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI), yabonye umufatanyabikorwa ufite ikoranabuhanga rihuza abahinzi n’izindi serivisi zibaha amakuru atandukanye, harimo n’atangwa n’ikigo NASA cy’Abanyamerika.
Ubwo imashini zarimo gusiza ahazubakwa ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera, zataburuye imirambo ibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umutoza wa Rayon Sports yatangaje ko atanyuzwe n’urwego rw’abakinnyi baturutse hanze bari bamaze iminsi bakora igeragezwa muri Rayon Sports
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankano Marie Rose arahamagarira abaturage b’Akarere ka Gisagara kujyana abana babo mu mashuri kuko bizabagirira akamaro bidatinze.
Muri tombola y’igikombe cy’Afurika kizaba mu mwaka wa 2019, u Rwanda rutomboye itsinda ririmo Côte d’Ivoire
Bamwe mu baturage bivuriza ku bitaro bya Shyira barishimira ko bari kubakirwa ibitaro ahitwa Vunga bizabaruhura ingendo ndende bakoraga.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera burahamagarira abajyaga gusengera ku kiyaga cya Burera kubihagarika kuko hari abagiye kuhasengera bakagwa mu kiyaga bamwe bakahasiga ubuzima.
Irushanwa ryo gutoranya umukobwa uhiga abandi ubwiza, uburanga n’umuco rizwi nka Miss Rwanda, rizibanda ku bikorerwa mu Rwanda bizwi nka Made in Rwanda muri uyu mwaka 2017.
Minisitiri w’Intebe, Murekezi Anastase arizeza abarimu ko ibibazo bitandukanye bafite bizagenda bikemuka kuko hari n’ibindi byinshi Leta y’u Rwanda yakemuye.
Mu gukomeza kwitegura imikino yo kwishyura muri shampiyona y’u Rwanda, Kirehe FC imaze gusinyisha abakinnyi bane, mu gihe batatu bategerejwe.
Nyiramahoro Theopiste wagaragaye mu nama y’igihugu y’Umushyikirano iherutse, abikesha gushirika ubute agashaka icyamuteza imbere nyuma y’ubukene yabayemo.
Umutoza w’ikipe ya APR FC Jimmy Mulisa aratangaza ko adateganya kongera abakinnyi mu ikipe kuko avuga ko abakinnyi afite bahagije ko nta wundi mukinnyi yifuza.
Bimwe mu bihembo bizahabwa uzatorerwa kuba Miss Rwanda 2017 harimo imodoka nshya yo mu bwoko bwa Suzuki Swift (Okm) ifite agaciro ka miliyoni 15RWf.
Abaturage bo mu Karere ka Rubavu bifuza ko hajyaho umugoroba wahariwe kurwanya iboyobyabwenge kugira ngo babirwanye bicike kuko biri kwangiza urubyiruko.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative (RCA) cyashyizeho amabwiriza mashya agamije kuzamura imitungo no kunoza imikoranire mu makoperative y’abamotari.
Abaturage bo mu Karere ka Ngororero bavuga ko kubura inzitiramibu bararamo biri gutuma bibasirwa n’indwara ya Malaria kandi bitari bikwiye.