Yabitangaje kuri uyu wa 05 Gashyantare mu mukino wa shampiyona Sunrise FC yanganyijemo ubusa ku busa na Pepiniere FC.

Wari umukino wa kabiri uyu mutoza atoje n’uwa mbere nyuma yo gusinya amasezerano.
Ashima uburyo abakinnyi be bawitwayemo ariko by’umwihariko agashima abafana ba Sunrise urukundo bakomeje kumugaragariza.
Ati “ Ndashima abaturage ba Nyagatare, mu myitozo tuba turi kumwe, aho duhuriye mu nzira bamvugishanya urukundo. Nemeye kuzageza ikipe ku mwanya wa 8 kandi nzabikora kuko ibyo mfite byose nzabitanga mbigereho.”
Cassa Mbungo Andre avuga ko abakinnyi be bakigorwa n’imyitozo abakoresha batari bamenyereye gusa akizera ko hari igihe bizakunda agatsinda.
Abajijwe ku kibazo cy’amikoro macye avugwa muri Sunrise Cassa Mbungo yemeza ko nta mpungenge afite kuko hari ikipe yigeze gutoza akayisangana ibibazo byinshi ariko agatwara igikombe.
Ati “ Natoje AS Kigali ifite ibibazo byinshi birenze ibya Sunrise ariko twatwaye igikombe. Nizera ko aha nta bibazo byinshi bikomeye kandi nzabyihanganira kuko mbona ubuyobozi bunyizeza byose.”
Asaba abafana n’ubuyobozi bw’ikipe kumuba hafi kugira ngo intsinzi ikenewe igerweho.


Cassa Mbungo Andre amaze icyumweru kimwe asinye gutoza Sunrise FC kugeza Shampiyona irangiye asimbuye umunya-Nigeria Chid Ibe Andrew wasezerewe azira Licence y’impimbano n’andi makosa arimo gusuzugura ubuyobozi bw’ikipe n’umusaruro muke, ubu ikipe ye iri kubarizwa ku mwanya wa 9 n’amanota 22.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
twishimiye uko ikipe yacu ya Rayon Sport ihagaze
Twifurije ikipe yacu ya Rayon Sport urugendo rwiza muri Mali n’intsinzi abanyarwanda twese tuyifatiye iry’iburyo
Ibaze kweli iyo ntego, Umwanya wa 8 se ubwo niwo ukwiriye SUNRISE. Imeze nk’isabune uko umwaka ushira intego zayo zigenda zishira. kuva ku mwanya wa 4 muri season ya mbere mu cyiciro cya mbere none ubu ngo arahigira kuyishyira ku 8.
courage cassa,imana ibane nawe,uwo muco WO gusenga n abakinyi ni mwiza