Kumenya amateka yaranze u Rwanda bibafasha kuzubaka ejo hazaza

Abanyeshuri biga muri Groupe Scolaire Muhoza II muri Musanze, bemeza ko kumenya amateka yaranze u Rwanda arimo n’aya Jenoside bibafasha kubaka ejo hazaza.

Babitangaje kuri uyu wa 6 Werurwe 2017, ubwo bazaga gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,urwobutso ruherereye ku Gisozi-Kigali.

Abanyeshuri biga muri Groupe Scolaire Muhoza II bunamira imibiri 250,000 iruhukiye mu rwibutso rwa Jeniside rwa Kigali
Abanyeshuri biga muri Groupe Scolaire Muhoza II bunamira imibiri 250,000 iruhukiye mu rwibutso rwa Jeniside rwa Kigali

Abanyeshuri bo kuri iki kigo baherekejwe n’abayobozi babo, bunamiye inzirakarengane zisaga ibihumbi 250 ziruhukiye muri uru rwibutso, bareba inkomoko ya Jenoside n’uko yashyizwe mu bikorwa maze biyemeza kuyirwanya nk’urubyiruko kugira ngo bubake ejo heza.

Rugamba Hubert wiga mu mwaka wa gatatu, avuga ko kumenya amateka y’igihugu cye ari ingenzi akanagaragaza aho yasuye hakamukora ku mutima cyane.

Yagize ati “Kumenya amateka yaranze u Rwanda cyane cyane aya Jenoside bidufasha kubaka ejo hazaza. Ahantu nageze nkababara cyane ni ahari amateka y’ubwicanyi bwakorewe abana, aho bafataga umwana w’igitambambuga utazi n’ibyabaga bakamukubita ku rukuta kugeza apfuye, biteye agahinda”.

Aba bana bababajwe n'iyicwa ry'abana bato biyemeza kwimika urukundo
Aba bana bababajwe n’iyicwa ry’abana bato biyemeza kwimika urukundo

Mugenzi we Mukundente Judaida, agira inama urundi rubyiruko yo gukunda igihugu n’abagituye kuko ngo ari byo bizatuma rugira imbaraga zo kurwanya Jenoside.

Ati “Ndagira inama urubyiruko yo gukunda igihugu kuko nta kindi cyaza imbere yacyo bityo rukumva ko rugomba kukirwanirira rurwanya ko Jenoside yazongera kubaho. Umuntu agomba gufata ubuzima bwa mugenzi we nk’ubwe bwite, akumva ko bombi babara kimwe”.

Uyu mwana usuye urwibutso bwa mbere, asaba abandi bana kuzahagera kuko ngo bahabonera byinshi bumvaga byanabafasha kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Rukundo Anastase, umuyobozi wa GS Muhoza II, avuga ko kuzana abana gusura urwibutso biri mu bibafasha kumenya gutandukanya ubuyobozi bubi n’ ubuyobozi bukunda abaturage buyobora.

Ati “Bituma abana bamenya ukuri ku byabaye mu gihugu kuko habaye Jenoside haba intambara y’abacengezi byose bikaba byarakuruwe n’ibitekerezo bibi by’ubuyobozi bubi bwari mu Rwanda. Ubu abana tubagaragariza ibikorwa by’ubuyobozi bwiza buriho bitandukanye n’iby’ubwavuyeho bityo bakamenya ukuri n’icyerekezo bakwiha”.

Yongeraho ko gusura urwibutso bituma abantu bahora bibuka ibyabaye, bakanafatiraho ingamba kugira ngo bitazongera kuba ukundi.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ngo rurimo ibimenyetso bihagije bigaragaza amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi, iyi ikaba ari yo mpamvu yatumye bahaguruka i Musanze bakaza mu Mujyi wa Kigali, kwirebera ayo mateka kugira ngo bayigireho bibafashe kubaka ejo hazaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyiza kwigisha amateka y’urwanda kuko byubaka ejo hazaza haza ariko biba byiza iyo wigishije amateka meza utabogama ,naho iyo ubogamye uruhande utabogamiyeho rukaza kubona ko wabogamye icyari inyigisho gihinduka uburozi icyari umusaruro mwiza kigahiduka urwangano nisubiranamo bidashira.tujye tugerageza gutanga amateka nyayo atagira amakemwa

Amateka yanditse ku itariki ya: 7-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka