Uwamenya Umuryango w’uyu mwana yakwihutira kuwumenyesha ko arembeye muri CHUK
Yanditswe na
KT Editorial
Uyu mwana arwariye muri CHUK muri Urgence (Ahakirirwa inkomere zikeneye ubutabazi bwihuse). Yahagejejwe nyuma y’Impanuka ikomeye yakoze ava mu modoka itwara abagenzi.

Dukomeze dukwirakwize iyi foto wenda Umuryango w’uyu mwana wamubona ukaza kumurwaza aho arwariye muri CHUK
Nta mwirondoro we uzwi, iwabo ntihazwi, aho arwariye nta murwaza afite, kandi ntaragarura ubwenge. Bigaragara ko n’umuryango we wamubuze kuko agongwa yari wenyine.
Uwamenya Umuryango w’Uyu mwana yawumenyesha aho umwana wabo ari, kandi dufatanye gukwirakwiza aya makuru ku mbuga nkoranyambaga, kugira ngo uyu mwana uri mu kaga umuryango we umubone ujye kumwitaho.
Ohereza igitekerezo
|
MUDUHE NIMERO TWAVUGANAHO NUMURYANGO WE?
Mwaramutse. Njye nabazaga niba uwo mwana akiri kwa muganga. Murakoze
Ababyeyi be babonetse mugitondo ubu barikumwe babyutse bahagera! Ariko ntibishoboye pe! Ababona uko babasura babageraho bakabafashaa barwariye muri urgence mucyumba cya 8 igitanda cya 1
iyo photo ntabwo wamenya niba ari umukobwa cyangwa ari umuhungu kabisa
NONESE ABAZANYE UWO MWANA BAVUZEKO BAMUKUYE HEHE AHO IYO MPANUKA YABEREYE?IKINDI IYO FOTO NTIGARAGARA RWOSE,GUSA KUBERA IMANA AZAKIRA.
MUTUBWIRE AHO YAKOREYE IMPANUKA KUGIRANGO TUBONE AHO DUHERA DUTANGA AMAKURU!!!!!
Mugerageze mudushakire amakuru y’aho impanuka yabereye kugira ngo n’uwumva umwana we ari muri ako gace yari yomwohereje yo abashe kubyiyumvisha.
UWOMWANA ARABABAJE UMURYANGOWENUTAnge amatangazobamenye aho ari birababaje.
Nonese agezwa kwamuganga baribamusanzehe? iyo mpanuka yayikoreyehe?kuki aho iyo mpanuka yabereye ataliho bahera bakorana ninzego zibanze zaho kumenya amakuru? gutanga amatangazo muli ako gace no mu muganda nigihe hakozwe Inama
Ikibazo iyo photo yuwomwana ntigaragara mwashakisha uburyo igaragaraneza wentatwamumenya murakoze
Yagiriye he impanuka kugira ngo bifashe abatanga amakuru
Yakoreyehe impanuka kugira ngo bifasha abatanga amakuru