Ntuzabeshya ko warwanyije ubukene kandi utarabikoze ngo biguhire - Perezida Kagame
Perezida Kagame avuga ko u Rwanda rugifite ubushobozi budahagije ariko atari impamvu abayobozi bakwitwaza kugira ngo bananirwe kuzuza inshingano bahawe n’abaturage.

Perezida Kagame yabitangaje ubwo yasozaga umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu wari umaze icyumweru ubera i Gabiro mu Karere ka Gatsibo, ukaba wasojwe kuri uyu wa kane tariki 2 Werurwe 2017.
Yagize ati “Ni gute twananirwa kuzuza inshingano dufitiye abaturage zo guteza imbere igihugu cyacu? Amikoro make dufite twakabaye tuyabyaza byinshi birenze ibyo abyara. Ibyo birasaba ubufatanye bwa buri wese.”

Aha kandi Perezida Kagame avuga ko umuyobozi udakora akazi ashinzwe agashaka kubeshya ko akora, bitazamuhira kuko ibikorwa ubwabyo byigaragaza.
Ati "Ntuzabeshya ko warwanyije ubukene utaraburwanyije ngo biguhire, kuko uzabyuka ubusanga ku muryango.Ntuzahabwa amafaranga yo kubaka ibitaro ngo ubeshye abantu ko wabyubatse kandi utarabyubatse. Abantu bazaza babibure bakubaze aho amafaranga yagiye"
Perezida Kagame yabajije abayobozi igituma hatagaragara impinduka ahubwo bagashaka ko hahora haganirwa ibintu bimwe, kandi bose ntawe utazi ibibazo by’igihugu n’uburyo byakemurwa.
Yakomeje avuga ko nyuma y’imyaka 14 haba umwiherero nk’uyu bitagakwiye kuba bigarukwaho buri gihe.

Yasabye abayobozi gutekereza ibizamura abaturage, bityo abanyarwanda bakava mu bitekerezo by’uko bazakomeza gufashwa, nyamara aribo bagakwiye gushaka umuti w’ibibazo byabo.
Ati "Ntibikwiye ko mu Rwanda haba hakiri abana barwaye bwaki, ntibikwiye ko abanyarwanda baba badafite ibyo kurya bihagije. Tuve hahandi abanyamahanga badushyize hatuma twumva ko twahora dutegereje gufashwa."
Perezida Kagame yavuze ko ibyo u Rwanda rumaze kugeraho byeretse Abanyarwanda ko amikoro make adakwiye kubabuza kugera ku bindi byinshi, kandi abasaba ko bakwiye guhora batekereza gutyo.
Ati “Tugomba kugira intego ihanitse, n’ubwo tuba tuzi ibibazo dufite,ntabwo bikwiye kudutera isoni ngo twahanitse intego zacu.”
Yavuze ko mu minsi bamaze muri uyu mwiherero hari byinshi yabonye abayobozi bakwiye kugenderaho, kugira ngo bakemure ibitarakemuka no kunoza ibitagendaga neza.
Ku wa gatanu tariki ya 24 Gashyantare 2017, nibwo abayobozi bakuru b’igihugu bahagurutse i Kigali berekeza i Gabiro mu Karere ka Gatsibo, ahaberaga umwiherero watangijwe bukeye bwaho, ukaba ubaye ku nshuro ya 14.

Umwiherero wa 2017 wamaze iminsi itanu aho kumara ibiri nk’uko byari bisanzwe bigenda mu myaka yatambutse.
Muri uwo mwiherero abayobozi baganiriraga mu matsinda atandukanye ukurikije gahunda z’ibanze za leta.
Reba Impanuro Perezida Kagame yahaye abayobozi b’igihugu asoza umwiherero wa 14:
Ohereza igitekerezo
|
Nibyiza cyane
ibyo uvuga nyakubahwa nibyo ariko barakuvangira kirehe ntamuyobozi uhaba ntawukiryama ngo asinzire kubera mayor waho ntakamaro ke pe niba mbeshya uzagere nyakarambi uganire nabaturage baho yabahejeje mu bukene asenya inzu abantu biyubakiye akabateza ubukene kandi ari inguzanyo bafashe ubwose bariho?
Ariko ni gute umuntu yicara agatekinika? Cyangwa se undi akumva agomba gushimirwa ibyiza yakoze? Ubwo se abanyarwanda baba bagifite indangagaciro koko?
Iki kintu cyo kutuzuza inshingano si iby abayobozi gusa, kuko no mungo iyo umwana atujuje ibisabwa n’ababyeyi arabibazwa. Sinumva impamvu umuyobozi uhembwa amafaranga y’ igihugu atabibazwa!!
Icyo nzicyo nuko uyu mwiherero hari byinshi usigiye abayobozi, kandi noneho inama za perezida wa repubulika bazazikurikize
Ntakuntu rwose Perezida wacu ataba yakoze ngo akangurire abayobozi kuzuza inshingano zabo
Buriya iyo President ari kutubwira kwigira biba bisobanuye ibintu byinshi harimo gukora tutikoresheje duharanira icyatuma u Rwanda rutera imbere kandi tutita kubashaka kuduca intege no kuba ibikoresho byabanyamahanga, u Rwanda ni urugero rwiza kandi tubikesha ubuyobozi bwiza hamwe twese byose birashoboka.
umwiherero ukwiye kuba inzira nziza yo kwisuzuma kugira ngo turebe ko ntaho twasigaye inyuma ibi ni byiza cyane gusa twizere ko hanagayirwamo abayobozi batuzuza inshingano zabo gusa njye mbagiriye inama hakwibandwa mugukemura ibibazo by’abaturage kuko njya mbibona iyo President yagiye gusura abaturage biba ari byinshi bayobozi mugerageze mubikemure mbere ibintu byose ntimukabiharire umusaza dore niwe udutekerereza cyane!
ibikorwa ubwabyo birigaragaza kandi muntu n’uyu n’umwe utabibona igihe ibyagombaga gukorwa byakozwwe neza! dore indangagaciro nyayo iranga abayobozi b’u rwanda kandi bagakomeza kwerekana ibyo bakora ko bigenda neza
imirimo yo kuyobora mu rwanda ntushobora kubeshya kuko hari uburyo bwinshi bw’imikoranire y’inzego itakwemerera kubera kuko ibyo uba usabwa gukora iyo utabikoze biragaragara! rero imirimo inoze niyo ikwiye gukomeza kuranga abayobozi b’igihugu cyacu
byinshi byarakozwe muri uyu mwiherero kandi habayeho kwinenga aho bitagenze neza, kuba umwiherero urangiye habayemo kwinenga mu miyoborero no kuzuza inshingano za buri muyobozi no kuri buri rwego bizatuma habaho impinduka igaragarira buri muntu wese ndetse hagire byinsh bigerwaho mu iterambere ry’u Rwanda rirambye! imiyoborere myiza y’iki gihugu izageza abanyarwanda kuri byinshi!
sindabona ahandi ku isi abayobozi bahurira ahantu icyumweru bose bafite gahunda imwe igamije guteza imbere igihugu!! ni ukuri abanyarwanda mufite umugisha wo kugira abayobozi beza barangajwe imbere na Kagame, gusa na none icyo njye nabisabira nuko baharanira gukora ibyo abaturage bifuza mbere yuko bigera kure kuko nicyo babereyeho