
Uyu mukino wabereye kuri stade ya Orlando, mu mujyi wa Johannesburg watangiye ku isaha ya saa cyenda zuzuye, maze bitandukanye n’imikino ishize umutoza Adel Amrouche atangira akina mu buryo bwa ba myugariro bane, batatu hagati n’abandi batatu basatira(4-3-3), aho Ntwari Fiacre yari mu izamu, Manzi Thierry na Mutsinzi mu mutima w’ubwugarizi, Kavita Phanuel akina iburyo na Claude Niyomugabo ibumoso, hagati harimo Mugisha Bonheur, Djihad Bizimama na Muhire Kevin mu gihe Biramahire Abeddy yari rutahizamu naho Kwizera Jojea anyura ibumoso ndetse na Mugisha Gilbert wakinaga iburyo.

Ibi byafashije Amavubi gukina umukino mwiza anabona uburyo bwinshi imbere y’izamu rya Zimbabwe ryari ririnzwe na Arubi Washington. Kugera imbere y’izamu kenshi byatuma hanaboneka imipira y’imiterekano, ari nabyo byabaye ku munota wa 40 maze uwari ubonetse ku ruhande rw’ibumoso imbere uterwa na Kwizera Jojea.
Uyu yateye uyu mupira maze ukurwaho gato n’umukinnyi wa Zimbabwe, uhita usohoka hanze y’urubuga rw’amahina uhasanga Gilbert Mugisha. Uyu musore yawakiriye awutunganya neza kuko nta ntu wari iruhande , maze atera ishoti rikomeye umunyezamu Arubi Washington atakuyemo umupira uruhukira mu rucundura, atsindira Amavubi igitego cya mbere, igice cya mbere kirangira ari 1-0.

Mu gice cya kabiri Amavubi yakomeje kwigaragaza neza, anagera imbere ariko nanone umunyezamu Ntwari Fiacre nawe akuramo imipira imwe nimwe yaterwaga n’abakinnyi ba Zimbabwe barimo Chirewa, Munetsi Marshall, Tymon n’abandi.
Ku munota wa 78 Djihad Bizimama yagize ikibazo cy’imvune asimburwa na Ngwabije Bryan nyuma y’umunota umwe Kwizera Jojea nawe agira ikibazo asimburwa na Ishimwe Anicet nubwo yashakaga gusubiramo. Aba bose biyongeraga kuri Gitego Arthur wari wasimbuye Biramahire Abeddy ku munota wa 61.

Mu minota ya nyuma Zimbabwe yashyize igitutu ku Amavubi ariko nayo akomeza kwihagararaho umunyezamu Ntwari Fiacre akora akazi gakomeye, kugeza umukino urangiye u Rwanda rwegukanye intsinzi y’igitego 1-0, itsinze umukino wa mbere muri 2025, mu mikino itandatu amaze gukinamo.
Gutsinda uyu mukino byatumye Amavubi agira amanota 11 mu itsinda rya gatatu ayishyira ku mwanya wa gatatu, aho iyanganya na Benin ya kabiri ariko yo itari yo itari yakina umukino w’umunsi wa wa munani urayihuza na Lesotho ku isaha ya saa tatu z’ijoro.

Nyuma y’umukino Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice ari hamwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo Hategeka Emmanuel, basanze abakinnyi mu rwambariro maze Perezida ababwira ko imyenda bakinanye bayitwara kandi ko agahimbazamusyi kabo kangana na miliyoni imwe n’igice bahita bakabona kuri uyu wa Gatatu mu gitondo.




National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|