Perezida Kagame yakiriye umuyobozi ushinzwe itangazamakuru muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, muri Village Urugwiro, Perezida Paul Kagame yakiriye Sheikh Abdulla bin Mohammed bin Butti Al Hamed, Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe itangazamakuru (NMO) akaba n’uw’Inama ishinzwe itangazamakuru muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAEMC), ari kumwe n’intumwa ayoboye.

Ibiganiro bagiranye byibanze ku gushimangira ubufatanye mu by’itangazamakuru hagati y’u Rwanda na Leta zunze ubumwe z’Abarabu, bagaragaza n’uruhare rw’itangazamakuru mu guteza imbere umubano w’ibihugu byombi no kurushaho kunoza ubufatanye.
Sheikh Abdulla bin Mohammed mbere yo kubonana n’Umukuru w’Igihugu, yagiranye ibiganiro n’abayobozi mu nzego zitandukanye mu rwego rwo gushimangira umubano hagati y’u Rwanda na UAE no kwagura ubufatanye, cyane cyane mu rwego rw’itangazamakuru, ndetse n’izindi nzego nshya ibihugu byombi byafatanyamo.
Uyu muyobozi yagiranye ibiganiro na Gen (Rtd) James Kabarebe, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, aho impande zombi zaganiriye ku cyerekezo cy’ubufatanye mu nzego zinyuranye.
Bashimangiye akamaro k’itangazamakuru nk’igikoresho cyo gushyigikira umubano w’ibihugu byombi no gushimangira ubufatanye hagamijwe inyungu z’ibihugu byombi, bikagira uruhare mu kuzamura iterambere ry’Akarere ndetse no ku rwego mpuzamahanga.
Sheikh Abdulla bin Mohammed, avuga ko uruzinduko agirira mu Rwanda, ruri mu murongo w’ubuyobozi bwa Perezida Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nahyan wa UAE wiyemeje gushimangira umubano no kwagura ubufatanye n’ibihugu byose, cyane cyane ibyo muri Afurika.
Agira ati: "Ibi bituruka ku kuba Igihugu cyizera akamaro k’ubufatanye mpuzamahanga n’uruhare rwacyo mu kwimakaza umutekano n’iterambere."

Akomeza agira ati: "Uru ruzinduko rugaragaza intambwe nshya mu bufatanye bwacu bwiza n’u Rwanda, rufungura inzira z’ubufatanye bw’igihe kirekire no kubaka imishinga ihuriweho mu kubaka ubushobozi bw’abaturage kugira ngo bagere ku byifuzo byabo kandi bagire uruhare rugaragara mu gushyiraho ejo hazaza heza. "
Sheikh Abdulla bin Mohammed yabonanye kandi n’abandi bayobozi barimo Dr. Jean-Damascène Bizimana, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Doris Uwicyeza Picard, Umuyobozi wa RGB, Yolande Makolo, Umuvugizi wa Guverinoma ndetse na Israel Bimpe, Umuyobozi Mukuru w’urubuga Irembo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|