Rulindo: Inka zirenga 500 zagabiwe abatishoboye zaburiwe irengero

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo butangaza ko mu baturage ibihumbi 10113 bagabiwe inka muri bo abagera kuri 514 ntazo bagifite, zimwe zaragurishijwe.

Bamwe mu baturage bo muri Rulindo bagabiwe inka, abagera muri 500 ntazo bagifite
Bamwe mu baturage bo muri Rulindo bagabiwe inka, abagera muri 500 ntazo bagifite

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rulindo ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Gasanganwa Marie Claire avuga ko ibyo babimenye bagendeye ku isesengura bakoze guhera mu mwaka 2016 kugeza ubu. Ikindi ngo ni uko izitaragurishijwe zafashwe nabi zigapfa.

Agira ati “Ni ibintu bibabaje cyane, kubona woroza umuntu inka ngo imufashe kwivana mu bukene, yarangiza akayigurisha, agasubira aho yari ari.”

Akomeza avuga ko hamaze gufatwa ingamba zikomeye. Hashyizweho itsinda rihera mu mudugudu kugera ku karere, rigomba gukurikirana imitangire y’inka, hakarebwa uwayihawe uko ayifata.

Gasanganwa avuga kandi ko bakomeza kwihanganiriza inzego z’ibanze zagiye zigira imyitwarire mibi muri gahunda ya Girinka.

Tariki ya 01 Werurwe 2017, ubwo abafatanyabikorwa b’Akarere ka Rulindo bashyikirizaga abatishoboye inka 70, Padiri Nzabonimana Augustin, uhagarariye abikorera muri ako Karere ahamagarira abaturage gufata neza inka bagabirwa .

Agira ati “Ntidushaka kumva ko twabahaye inka, twava aha tugahurira nazo Nyabugogo cyangwa Congo (DRC)! Tuba tubagabiye ngo munywe amata, mubashe kugira imibereho myiza.”

Abagabiwe inka bahamya ko bo batazagwa mu ikosa bamwe mu bagabiwe inka mbere bakoze bagurisha inka bagabiwe cyangwa bazifata nabi; nkuko Kanzayire Esperance abivuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka