Abashoramari mu by’ingufu baturutse mu Burayi baje kwiga isoko ryo mu Rwanda

Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’uburayi [EU] urareshya ibigo bishora imari mu ngufu zishobora kuvugururwa ( Renewable Energy) byo ku mugabane w’Uburayi, ngo bize gushora imari yabyo mu Rwanda.

Abayobozi b'ibigo by'uburayi bikora ibijyanye n'ingufu ( Renewable Energy) baje kwiga isoko mu Rwanda
Abayobozi b’ibigo by’uburayi bikora ibijyanye n’ingufu ( Renewable Energy) baje kwiga isoko mu Rwanda

Abayobozi b’ibigo umunani byo ku mugabane w’Uburayi bagiranye ibiganiro n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB, n’urugagaga rw’abikorera kuri uyu wa mbere, kugira ngo berekwe amahirwe ari mu Rwanda y’ishoramari rishingiye ku ngufu z’amashanyarazi.

Ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB kivuga ko mu Rwanda abakoresha ingufu z’amashanyarazi babarirwa muri 27%, leta ikaba ifite intego yo kongera uwo mubare ku buryo mu 2018 bazaba bageze kuri 70% naho mu 2020 bakazaba bageze ku gipimo cya 100%.

Hari ababona iyi ntego nk’umuhigo ugoranye kuwesa bitewe n’igihe leta yihaye, ariko Dr Ivan Twagirashema ukuriye ishyirahamwe ry’amasosiyete yigenga akora ibijyanye n’ingufu z’amashanyarazi, yemeje ko bishoboka.

Yagize ati “Ubirebye ushobora kubona ari intego ziremereye ariko ku rundi ruhande hari ibintu byinshi byagiye bikorwa mu gihugu cyacu twatekerezaga ko bidashoboka kandi bikarangira bishobotse.

Kugera kuri iyo ntego birashoboka, hari amakompanyi yavuye i Burayi turi kuganira kugira ngo tuyahuze n’amakompanyi y’Abanyarwanda babashe kuzuzanya. Uburyo bwa mbere ni ubw’imirasire y’izuba. Hari amakompanyi ya hano amaze kumenyerwa ku isoko hano atanga umuriro abantu batagombye gutegereza ko ikigo cya REG kiwubagezaho”

Dr Ivan Twagirashema ukuriye ishyirahamwe ry'amasosiyete yigenga akora ibijyanye n'ingufu z'amashanyarazi, yemeje ko bishoboka.
Dr Ivan Twagirashema ukuriye ishyirahamwe ry’amasosiyete yigenga akora ibijyanye n’ingufu z’amashanyarazi, yemeje ko bishoboka.

N’ubwo ubu buryo bwo gutanga ingufu z’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba bushobora kwihutisha uyu muhigo, Dr Twagirashema avuga ko hakiri inzitizi y’uko imishinga y’ingufu z’amashanyarazi iba ikeneye amafaranga menshi. Gusa avuga ko abashoramari bo mu Rwanda nibifatanya n’ibyo bigo byo ku mugabane w’Uburayi bizihutisha iyo gahunda ya leta, kuko hazaboneka amafaranga menshi yo kubikora vuba.

Ambasaderi w’umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi mu Rwanda, Michael Ryan, yavuze ko uwo muryango wiyemeje gufatanya na leta y’u Rwanda muri gahunda yatangiye yo guteza imbere ingufu z’amashanyarazi.

Yagize ati “Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi urifuza iterambere ry’ingufu muri iki gihugu, twashoye miriyoni ebyiri z’ama euro (1,747,600,000 Frw) nk’inkunga yo gushyigikira leta mu rugamba rwo guteza imbere urwego rw’ingufu.

Ni ukuvuga amashanyarazi asanzwe, akomoka ku mirasire y’izuba ndetse n’ibindi byose biri mu rwego rw’ingufu z’amashanyarazi, turi hano kugira ngo dufashe gutanga ubutumwa ku bashoramari. Nibaza gushora imari ya bo hano ntekereza ko bizaba ari ubufatanye bwiza”

Ambasaderi w'umuryango w'ubumwe bw'ibihugu by'Uburayi mu Rwanda, Michael Ryan
Ambasaderi w’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi mu Rwanda, Michael Ryan

Ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB kivuga ko mu myaka itanu ishize, u Rwanda rwanditse imishinga y’ishoramari isaga 60 y’abanyaburayi, ifite agaciro kabarirwa muri miriyoni 800 z’amadollars. 64% by’iyo mishinga ngo yari iyo mu rwego rw’ibikorwaremezo bishingiye ahanini ku mazi n’ingufu.

Abahagarariye amakompanyi y’ishormari yagiranye ibiganiro na RDB bageze mu Rwanda bavuye muri Uganda, bakazakomereza mu bindi bihugu bya Africa birimo Senegal na Nigeria muri iyo gahunda yo guteza imbere ingufu zishobora kuvugururwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka