Uyu mukino wari wakiriwe na Kiyovu watangiye amakipe asatirana, igice cya mbere kirinda kirangira nta gihindutse ari 0-0.

Mukura yakinishaga abakinnyi 10 kuko uwitwa Lewis Harerimana yari yahawe ikarita itukura ku munota wa 25, yaje gutsindwa igitego kuri penaliti igitego cyatsinzwe na Lomami Andre ku munota wa 71. Mukura yaje kukishyura ku munota wa 85, umukino urinda urangira utyo.
Kanamugire Aloys utoza Kiyovu ntiyishimiye kunganya na Mukura, ngo kuko bagombye kuyitsinda kuko babarushaga umubare w’abakinnyi, avuga ko abakinnyi be biraye.
Yagize ati”Uyu mukino ntunshimishije kuko tunganyirije iwacu kandi twamaze igihe kinini tubarusha abakinnyi.Twashakaga amanota 3 ariko ntabonetse,abakinnyi banjye ntibaramenya icyo gukora mu kibuga.”

Ku ruhande rwa Yvan Minaert utoza Mukura nawe ntiyishimiye kunganya umukino kuko yavuze ko nawe yashakaga amanota yose, akaba ngo batunguwe no kuba bahawe ikarita itukura bagasigara ari abakinnyi bacye no kuba batsinzwe igitego gitunguranye cya penaliti.
Nyuma yo kunganya Kiyovu yahise ifata umwanya wa cumi, n’amanota 21 mu gihe Mukura yo yahise nayo iba iya 11 n’amanota 20.

Uko Indi mikino y’umunsi wa 19 wa shampiyona yagenze
Ku wa gatanu tariki ya 03 werurwe 2017
APR 1-1 Musanze
Ku wagatandatu tariki ya 04 werurwe 2017
Kiyovu 1-1Mukura
Bugesera 0-1 As Kigali
Gicumbi 0-0 Police
Amagaju 1-0 Espoir
Ku cyumweru tariki ya 05 Werurwe 2017
Rayon Sports Vs Marines
Sunrise vs Pepiniere
Etincelles vs kirehe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|