Abantu barakangurirwa kugira ibisenge by’inzu bitanga amashanyarazi

Abanyarwanda n’abaturarwanda barakangurirwa kugita ibisenge by’inzu zabo bitanga amashanyarazi, ni ukuvuga ko babishyiraho ibyuma bifata imirasire y’izuba ubundi akaba ari yo mashanyarazi bakoresha mu ngo zabo, hagamijwe guteza imbere ikoreshwa ry’ingufu zisubira.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ibikorwa Remezo, Jean de Dieu Uwihanganye
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ibikorwa Remezo, Jean de Dieu Uwihanganye

Ibi ni ibyagarutsweho n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ibikorwa Remezo, Jean de Dieu Uwihanganye, mu gutangiza icyumweru cy’ingufu z’amashanyarazi, ahibandwa ku ngufu zisubira, cyane ko byagira uruhare mu kuzamura ikigero cy’amashanyarazi akoreshwa mu bihugu bitandukanye bya Afurika, n’u Rwanda by’umwihariko.

Minisitiri Uwihanganye avuga ko kubera ikoranabuhanga, ibyuma bifata imirasire y’izuba (panneaux solaires) bitagihenze nka kera, bityo ko abantu bagomye kwitabira kubishyira aho bafite umwanya, nko ku bisenge by’inzu.

Ati “Mu myaka yashize gukoresha izuba byari bigoye kandi bihenze kubera ko ikoranabuhanga bijyanye ryari ritaratera imbere. Ubu rero si ko bimeze, ari yo mpamvu twatangiye gukangurira abantu gukoresha ibisenge by’inzu zabo nk’isoko ibyara amashanyarazi, ingufu zikomoka ku zuba akaba ari zo bifashisha mu guteka, gushyusha amazi n’ibindi”.

Akomeza avuga ko izi ngufu zisubira nizimara kumenyerwa zigakoreshwa cyane, igiciro cy’amashanyarazi muri rusange kuzagabanuka.

Minisitiri Uwihanganye avuga kandi ko muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi, ingufu zisubira zigomba kuzaba ziri ku kigero cya 50% by’ingufu zose zizaba zikoreshwa mu gihugu. Yungamo ko ubu ingufu zikoreshwa mu gihugu zisaga gato Megawate 400, ngo bikaba bisaba ko zikomeza kongerwa kuko zikiri nke.

Ni igikorwa cyitabiriwe n'abantu baturutse mu bihugu bitandukanye
Ni igikorwa cyitabiriwe n’abantu baturutse mu bihugu bitandukanye

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Ishyirahamwe ry’Ibigo byigenga bitanga Ingufu (EPD), Dr Ivan Twagirashema, agaruka ku moko y’ingufu zisubira zakwiyambazwa mu kongera izikenewe mu gihugu.

Ati “Ingufu zisubira tuzuga ni ugukoresha imirasire y’izuba, amazi y’imigezi, umuyaga ndetse n’ibimera byabyazwamo amavuta yo gutwara ibinyabiziga bya moteri, ibimera bikunze gukoreshwa ni ibisheke ariko hari n’ibindi.”

Akomeza avuga ko mu biganiro barimo muri iki cyumweru cyahariwe ingufu cyatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Nzeri 2025, hazabaho guhanahana ubunararibonye ku buryo ibyo byose bibyara ingufu byakwitabwaho, hakongerwa ikoranabuhanga rigezweho ryakwihutisha iyongerwa ry’amashanyarazi akenerwa mu gihugu.

Gukoresha ingufu zisubira ni ingenzi no mu kurengera ibidukikije, no kurwanya ihumana ry’ikirere kuko nta myuka ihumanye zohereza mu kirere, icyo gihe zazanagenda zisimbura buhoro buhoro ingufu zituruka ku bikomoka kuri peteroli, zikoreshwa cyane mu nganda zo mu bihugu byateye imbere, nk’uko bisobanurwa n’inzobere mu kurengera ibidukikije.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu mu Rwanda (REG), gitangaza ko kugera muri Gashyantare 2025, ingo zigerwaho n’amashanyarazi zari 82.2%, muri zo 57.4% zikoresha amashanyarazi yo ku muyoboro mugari, mu gihe 24.8% zikoresha ingufu zituruka ahandi, harimo n’izikomoka ku mirasire y’izuba.

Ibisenge byagombye kubyazwa amashanyarazi
Ibisenge byagombye kubyazwa amashanyarazi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka