Kigali: Ishuri Nyafurika ry’imiyoborere ryafunguye imiryango
Ishuri rikuru ryigenga ry’Imiyoborere (African School of Governance/ASG), ryakiriye icyiciro cya mbere cy’abanyeshuri bagiye gutangira amasomo y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu miyoborere (Master of Public Administration - MPA).

Ni abanyeshuri 51 baturutse mu bihugu 14 bya Afurika birimo u Burundi, Cameroun, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Etiyopiya, Ghana, Kenya, Mali, Nigeria, u Rwanda, Sudani y’Epfo, Gambia, Tanzania, Uganda na Zimbabwe.
Nyuma yo kwakira abo banyeshuri umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo muri ASG, Dr. Amany Elbarkri, yagize ati “Uburyo bwacu bushingiye ku miyoborere ya Afurika bushyira hamwe ubumenyi bujyanye n’amasomo, umuco n’ubuyobozi bwa Afurika. Ibi ni intangiriro y’urugendo rw’imiyoborere n’amasomo azaba akomeye.”
Biteganyijwe ko ibikorwa byo kumenyereza abanyeshuri gahunda zitandukanye z’iryo shuri binyuze mu kwigira hamwe, kungurana ibitekerezo no gusangizanya ubumenyi, bizabafasha kumenyana. kugirana ibiganiro, no kwitabira gahunda zitandukanye zibafasha kongera ubumenyi bakazanasura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali. Izo gahunda zose zizakorwa mu cyumweru cyo guhera tariki 8 kugera 12 Nzeri 2025.
Nyuma y’icyo cyumweru, guhera tariki 15–18 Nzeri, abanyeshuri bazitabira amahugurwa yihariye yiswe “Rooted to Rise: Transformational Leadership for Africa’s Future”, azibanda ku buryo abanyeshuri bashobora kuyobora Afurika y’ejo hazaza, binyuze mu guhanga udushya no gukemura ibibazo mu buryo bushya.
Umuhango wo kwakira ku mugaragaro abanyeshuri bashya uteganyijwe ku itariki 25 Nzeri 2025, uzaba ari n’umwanya wo gushima intangiriro y’urugendo rwabo rw’icyiciro cya gatatu cya kaminuza no kubahuza n’umuryango mugari wa ASG.

ASG yashinzwe ku bufatanye bwa Perezida Paul Kagame, na Hailemariam Desalegn, wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia. Intego y’iki kigo ni ugutoza abayobozi bafite indangagaciro, ubumenyi n’ubushobozi bwo guteza imbere iterambere rirambye rya Afurika.
ASG kandi ni igicumbi cy’ubushakashatsi n’ibikorwa bya politiki, ikaba inahuza inzego za Leta, abikorera, imiryango itari iya Leta n’amashuri makuru, mu rwego rwo kubaka ubumwe n’ubufatanye.
Mu Kwakira 2023 nibwo iri shuri ryafunguye amarembo i Kigali, rikaba ritanga amasomo agamije guteza imbere imiyoborere myiza ku mugabane wa Afurika.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|