KCB igiye kwizihiza Umunsi w’abagore iharanira kuzamura abayikoramo
Banki y’Abanya-Kenya (KCB) ikorera mu Rwanda, ivuga ko igiye gufasha abagore bayikoramo mu myanya yo hasi kuzamuka bakajya mu buyobozi bwayo.
Iyi banki ivuga ko kimwe n’ahandi, nayo ifite abagore bake mu myanya y’ubuyobozi. Uwitwa Nicole Kamanzi, niwe muyobozi muri KCB-Rwanda wenyine uri ku rwego rw’abahagarariye amashami.
Iyi banki ivuga ko nayo ishaka kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore ifite ijambo, kuko ngo yasanze yari isanganywe ikibazo cy’umubare muto w’abagore bari mu buyobozi.
Nicole Kamanzi uyobora ishami rya Remera ati“Nijye jyenyine uyobora ishami ry’iyi banki mu Rwanda, ahandi(mu bindi bihugu) barahari. Ndi mu baharanira ko abayobozi nkanjye babaho”.
“Uyu ni umuco karande w’abagore bahora biyumvisha ko gufata inshingano atari ibintu byabo, ariko si ko bigomba guhora kuko niba twaragiye mu mashuri nk’abahungu, tugomba no gukora akazi nk’uko bagakora.”
Uwitwa Emmanuella Nzahabonimana nawe, ni we mugore wenyine ushinzwe ibijyanye no gukanika ibikoresho by’ikoranabuhanga muri KCB; uwo mwanya nawo ngo urimo abagore mbarwa mu Rwanda.
Yagize ati”Twumva ko gukora mu nsinga ari iby’abagabo gusa, nyamara ubu bwoba bushingiye ku busa.
Aha harimo amahirwe kuko nasanze dufite ubushobozi bungana n’ubw’abagabo mu kumenya ibintu”.
Umuyobozi ushinzwe abakozi muri KCB, Catherine Turinawe asobanura ko buri gihe iyo bahamagaje abakozi bashya, binjiza umubare w’abagore ungana n’uw’abagabo, ariko ngo ntibasobanukirwa impamvu kuzamuka mu ntera byitabirwa n’abagabo gusa.
Abagore bake bari muri KCB biyemeje gukangurira bagenzi babo gutinyuka guhatanira imyanya y’ubuyobozi.
Ubuyobozi bw’iyo banki nabwo bukavuga ko buzatanga amahugurwa ku bakora mu myanya yo hasi, kugira ngo bagire ubushobozi bwo guhatana na basaza babo.
Umunsi mpuzamahanga w’umugore wizihizwa buri wa 08 Werurwe, ku ruhande rw’u Rwanda uzaba ari igihe cyo gukangurira abagore kwita ku nshingano zabo, nk’uko Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango(MIGEPROF) ibitangaza.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|