Igiswahili cyatwegereje abavandimwe bo mu Karere - Perezida Kagame
Perezida Kagame yemeza ko kugira ururimi rw’Igiswahili nka rumwe mu ndimi zemewe n’amategeko mu Rwanda byegereje Abanyarwanda bagenzi babo batuye mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Yabitangarije abitabiriye inteko rusange y’abadepite bagize inteko ishingamategeko y’Umuryango w’Afrurika y’Iburasirazuba, yatangiye imirimo yayo i Kigali kuri uyu wa mbere tariki 6 Werurwe 2017.
Yavuze ko iyi nteko itegerejweho gukomeza kubonera ibisubizo ibihangayikishije abatuye ibihugu bigize umuryango wa EAC. Yagize ati “Ibyo ni bibazo birebana n’uburinganire, kurengera uburenganzira bw’abana no kubahugurira ibirebana no kuboneza urubyaro.”
Yashimiye iyi nteko mu ruhare yagiye igira rwo gukuraho imbogamizi zitandukanye zagaragaraga muri uyu muryango, zigatuma intego zawo zitageraho.
Ati “Ubu abantu baratembera uko babyifuza, kuvugana hagati y’abatuye ibihugu byacu byaroroshye. Guhahirana n’ubucuruzi nabyo byaroroshye kandi turakataje mu kongera ingufu n’amashanyarazi ndetse n’ibikorwaremezo.”
Yavuze kandi ko kuba u Rwanda rwaratoye Igiswahili bizorohereza Abanyarwanda kwisanga no kwegerana n’abavandimwe bahuriye muri uyu muryango.
Iyi nteko ishinga amategeko izamara ibyumweru bibiri yiga ku ngingo zitandukanye ariko ikazibanda ku itegeko rigenga uburinganire n’iterambere ryabwo muri Africa y’Uburasirazuba, nk’uko byemerejwe mu nama ya EALA iherutse kubera Kampala muri Uganda.
Ibitekerezo ( 18 )
Ohereza igitekerezo
|
Sha mwambeshye kera too, ubu ngiye kwiga igiswayire maze ndebe ko muzongera kundagira. Nshimira President Kagame ukomeza gushaka ibyiza byatugirira akamaro.
Jye nari niyiziye rumwe rw’abanya gisenyi, ubu reka nze ntyaze ubwenge nige na ruriya ruvugwa mu bihugu bindi ndebe ko najya mvuga igiswayire nyacyo kabisa.
Ntago ari ubuhahirane gusa ahubwo tugiye no kunoza ubucuti hagati y’ibihugu byose, bityo gake gake tuzanagera ku bumwe bwa Africa.
Twarabyishimiye cyane ubu natwe nibura tuzamenya igiswayire, ubundi twajyaga dutinya no gutemberera mu bihugu duturanye bikivuga.
ibihugu byacu nibishyira hamwe, abayobozi bacu bagatahiriza umugozi umwe, abaturage bo muri aka karere tuzagera kuri byinshi cyane kuko aka akarere kacu gafite ubukungu bwihariye kandi bwinshi, bityo rero nimureke twunge ubumwe, turebe icyaduteza imbere, tube bamwe!
ubufatanye b’ibihugu bigize umuryango w’ibihugu by’iburasirazuba nibwo buzazamura abaturage bo muri aka karere mu nzego zitandukanye, yaba ari mu bukungu cyangwa se mubuhahirane banatezanya imbere! Perezida Kagame amaze kugeza byinshi ku banyarwanda kandi ibyiza biri imbere!
nanjye gahunda y,igiswahili ndayishigikiye,izatuma twiteza imbere tugera muri EAC nta nkomyi
Nkunda ko Perezida wacu areba kure kuko kugirango abanyarwanda babashe kwinjira neza muri EAC no kwibona uyu muryango bizaba byiza bumva ururimi ruvugwa muri uno muryango (akerere)
nibyo komo igiswahili cyatwegereje abavandimwe , ndibuka tukiga umuntu yibaza ese buretse kukigisha ubu kizarenga kuri ibi kiba cyamfasha byisumbuyeyo? none president wacu aduhaye andi mahirwe adufunguriye undi muryango mwiza wo kukinyuzamo, dore ibyiza byo kugira umuyobozi ukunda abaturage ayobora
Ururimi rw’ igiswahili kizadufasha cyane kurushaho kwibona mu muryango wa Afurika y’ iburasirazuba
amahirwe meza cyane ku rwaruka rw’abanyarwanda , dore ikiza cyo kugira ubuyobozi bureba kure bukamenya icyo umuturage akeneye kandi akwiye
aya ni amahirwe urubyiruko tutagakwiye kwitesha tuba duhawe n’ubuyobozi bwiza bwacu dufite , numura kumenya neza igiswahili nta mupaka uzaba ufite rwose hose uzaba ubasha kuba wahakora , thanx to Our President