USA: Umunyarwanda yakatiwe imyaka 15 kubera icyaha cya Jenoside
Umucamanza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) yahamije Umunyarwanda, Gervais Ngombwa,ibyaha bya Jenoside no kwinjira muri USA yifashishije amakuru y’ibinyoma, amukatira gufungwa imyaka 15.

Uyu mucamanza witwa Linda Reade, kuri uyu wa 2 Werurwe 2017, yavuze ko Gervais Ngombwa yagize uruhare rugaragara muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse akaba yari n’umwe mu bayoboye ishyirwa mu bikorwa ryayo.
Reade akaba yabwiye ikinyamakuru Chicago Tribune ko uyu mugabo ufite imyaka 57 y’amavuko yari umwe mu bayobozi b’ishyaka ry’abahutu akaba we ubwe yaranagize uruhare mu kwica abatutsi no guha abasirikare amabwiriza yo kubagabaho ibitero.
Yakomeje avuga kandi ko Gervais Ngombwa ashobora koherezwa mu Rwanda nyuma yo kurangiza icyo gihano kugira ngo ahabwe ibindi bihano mu rwego rwo kuryozwa ibyo yakoze.
Ngombwa yafatiwe muri Leta ya Iowa aho yari atuye muri 2014 hashingiwe ku mategeko agenga abimukira. Muri Iowa ngo yari azwi nk’Umukirisitu ukomeye ndetse akaba yari yarigize umupadiri mu izina rya Ken.
Ngombwa yahoze ari umucuruzi mu cyahoze ari Kamine Kanzenze, ubu ni mu Karere ka Bugesera. Yagize uruhare rukomeye mu bitero byagiye bigabwa kuri Kiliziya ya Ntarama yaje guhindurwamo Urwibutso rwa Jenoside, nyuma yo kwicirwamo Abatutsi basaga 5000.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|