
Isuku iza imbere mu bikorerwa mu Mujyi wa Kigali kandi bitanga akazi kuri benshi.

Gupakurura babikorana ingufu n’ubuhanga bwihariye.

Ba rubanda rugufi ntibabura aho bahahira.

Aba babyeyi baraciririkanya n’abamotari, mu rwego rwo kwihutisha urugendo.

Igare ntirikangwa n’ibyo ryikoreye uko bingana. Ritwara ibintu n’abantu.

Ijerekani eshatu ku rutugu rwe ni nk’ubusa.

Indagara nazo usanga mu masoko zihagazeho nubwo zikundwa na benshi.

Inzu zo gukodesha nazo usanga zihenze ku bafite amikoro macye.

Nta rwitwazo rwo kutubahiriza igihe,akora yambaye isaha

Isura y’uyu uvuye kurangura mu ibaro yo iravuga byinshi.

Iyo umuriro ushize muri telefone ntibabura aho bawukura muri Kigali.

Ku bikwa barahanagura ibirahuri ngo babone ayo kwifata neza mu mpera z’icyumweru.

Kuri uyu, kudoda urukweto ni nko guhumbya.

Kwa Rubangura ahitwa mu buconco haba abakiriya benshi.

Mu isoko naho ibicuruzwa biba ari munage ku bafite ayabo.

Muri Kigali biragoye kwitwaza ko telefone yagupfiriyeho, mu gihe aba ntaho utabasanga.

Ni hacye wasanga isombe isekuriye mu isekuru, kuko inyinshi uzisanga mu masoko zitunganyije.

"Nta munyonzi upfa..." Uyu arakatakata mu modoka Nyabugogo ntacyo yitayeho.

Nubwo ari karani ngufu ariko afite umutima wa kimuntu.

Nubwo ari umukanishi w’imodoka nawe yiyambaza moto mu kazi ke.

Nubwo nta moteri rigira, ahazamuka haba hari abasore bariha ibitugu.

Umubyeyi ntasiga abana be mu gushaka amaramuko.

Umusaza Mbonigaba Pierre utunzwe no guconga ibyatsi ku bipangu by’abishoboye.

Uwo mubyeyi aratunganya imboga ze zibereye ijisho.

Uyu atunzwe no kugemura inshyushyu ku igare.

Uyu kigingi agize pane mu muhanda rwagati.

Uyu mubyeyi n’umwana we bashakira ubuzima mu kuzunguza amafi mabisi.

Uyu mukanishi nawe arakanika imodoka ipfiriye mu muhanda ngo abone ayo kumutunga.

Uyu mukarani ntaterwa ubwoba no guhangara izuba

Uyu mukobwa nta pfunwe aterwa no gutanga essence.

Uyu musore nawe arishakira ka essence ko kongera mu modoka iramutengushye.

Uyu nawe agutiza ako gukandagiraho maze urukweto akadoda mu kanya nk’ako guhumbya.

Velo moteri ziracyabona abakiriya.
Kureba andi mafoto menshi KANDA kuri kano gafoto
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Ngewe Akazi Akarikokose Nagakora Kuko Akazi Kabi Kaguhesha Akeza Murakoze
akazi kose nakazi kemewe namategeko
baca umugani mukinyarwanda ngo
isoni zirisha uburoz
abashomer bose abenshi babterwa no kwijena inama nuko wakora akazi kos kemew n,amategek ark kaguha amafarang
NB (akaz koc nakaz akab nakadahemba)tx
akazi kose iyo ukihanganiyemo kakugeza kubyo wifuje.
Nta akazi k’umunyagara kabaho