Mu mukino w’umunsi wa 19 wa SHampiona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri iki cyumweru, ikipe ya Rayon Sports yegukanye amanota atatu itsinze ikipe ya Marines ibitego 2-1.
Igitego cya mbere cya Rayon Sports cyatsinzwe ku munota wa 36, gitsinzwe na Kwizera Pierrot nyuma y’akazi kari gakozwe na Irambona Eric wari umaze gucenga ba myugariro ba Marines, ahereza umupira Pierrot wahise wohereza mu rucundura.
Igitego cya kabir cya Rayon Sports cyaje gutsindwa na Rwatubyaye Abdul n’umutwe kuri Coup-Franc yari itewe na Kwizera Pierrot, aba atsindiye Rayon Sports igitego cye cya mbere kuva yaza muri iyi kipe avuye muri APR Fc.

Ikipe ya Marines yaje kubona igitego cy’impozamarira mu minota isatira iya nyuma, gitsinzwe na Jimmy Mbaraga nyuma y’umupira wari utewe nabi na Manzi Thierry wa Rayon Sports ashaka kuwuha umunyezamu we, ariko Jimmy Mbaraga arawumutanga anatsinda igitego.
Nyuma y’imikino y’umunsi wa 19, ikipe ya Rayon Sports yagize amanota 43 n’umukino w’ikirarane, igakurikirwa na APR Fc ifite amanota 39, mu gihe ikipe ya Police Fc iza ku mwanya wa gatatu n’amanota 36.
Biteganyijwe ko iyi kipe ya Rayon Sports izerekeza muri Mali kuri uyu wa kabiri mu gicuku, aho izaba igiye gukina umukino wa 1/16 mu gikombe gihuza amakipe yatwaye igikombe cy’igihugu, aho izaba ihura n’ikipe yitwa Onze Createurs yo muri Mali.
Uko imikino y’umunsi wa 19 yagenze
Ku wa Gatanu taliki ya 03 Werurwe 2017
APR Fc 1-1 Musanze Fc
Ku wa Gatandatu taliki ya 04 Werurwe 2017
SC Kiyovu 1-1 Mukura VS
Amagaju Fc 1-0 Espoir Fc
Gicumbi Fc 0-0 Police Fc
Bugesera Fc 0-1 AS Kigali
Ku Cyumweru taliki ya 05 Werurwe 2017
Rayon Sports 2-1 Marines Fc
Sunrise Fc 0-0 Pepiniere Fc
Etincelles Fc 1-1 Kirehe Fc
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
courage cassa,isengesho rizagufasha kugera kuri byose
Gikundiro Mbifurije Itsinzi Kbs Hariya Mur Mali Dufite Aba Fans Benshi Mur Mali Ubwo Rero Ni Mugende Mushikamye Nange Ndabasabira Kur Nyagasani
Rayon Sport komereza ho