Rubavu: Polisi isigaye yitabaza imbwa mu gutahura ibiyobyabwenge
Polisi y’igihugu mu karere ka Rubavu yatangije igikorwa cyo gusaka ibiyobyabwenge hakoresheje imbwa zivumbura aho bihishe.

Kuwa 2 Werurwe 2017 Polisi yashoje igikorwa cy’igerageza ry’iminsi ibiri cyo kuvumbura ahahishwa ibiyobyabwenge byiganjemo urumogi mu karere ka Rubavu hakoreshejwe imbwa zibizobereyemo. Izi mbwa zirihumuriza zikamenya ahari ibiyobyabwenge.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba CIP Kanamugire Theobald avuga ko imbwa zashoboye kubona udupfunyika tw’urumogi 20 kubarwambukana ku mupaka, naho mu ngo zashoboye kuvumbura ikiro kimwe cy’urumogi cyari gihishwe mu ngo ebyiri.
Yagize ati “Ryari isuzuma kugira ngo tujye tuzikoresha igihe bibaye ngombwa.
Mu mujyi wa Gisenyi mu ngo esheshatu twasatse, twashoboye kubona ikiro kimwe, naho ku bantu bambuka ku mupaka haboneka udupfunyika 20.”
Mu karere ka Rubavu aho imbwa zashoboye gukoreshwa ni mu mirenge ya Gisenyi, Rugerero na Kanama hamwe hafatwa nk’indiri y’urumogi rwambukanwa ruvanywe muri Congo.
CIP Kanamugire, avuga ko iyi gahunda ishobora guhashya icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kuko imbwa zihumurirwa zikarugaragaza. Avuga ko abarusanganywe ubu bari mu maboko ya Polisi.
Mu mwaka wa 2016 mu karere ka Rubavu hafashwe urumogi rungana n’ibiro igihumbi na 200 rwinjijwe mu Rwanda ruturutse muri Congo, naho kuva umwaka wa 2017 watangira hamaze gufatwa ibiro bigera kuri 400.
Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga (MYICT) ifatanyije n’ishuri rikuru ry’ubuvuzi rya KHI bwerekanye ko 52,5% by’urubyiruko rufite hagati y’imyaka 14 na 35 rukoresha ikiyobyabwenge kimwe cyangwa byinshi nibura rimwe mu buzima bwabo.

Ibitaro bivura indwara zo mu mutwe by’i Ndera umubare w’abakoresha ibiyobyabwenge ugenda wiyongera, kuko muri 2009 byakiriye ababikoresha bagera kuri 2.8% naho 2012 wari ugeze ku 8%.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Abibwirako bahisha ibiyobyabwnge akabo kashobotse, kuba police isigaye isaka ikoresheje imbwa biragoye ko hagira ibibacaho batabibonye. nabagira inama yo kubivamo nta keza kabyo !!!!!