Iby’ Umunyafurikayepfo warijijwe n’urusenda rwo mu Rwanda
Umunyafurika y’Epfo yagaragaye ku mafoto yakwirakwiye kuri Internet arira, avuga ko yarizwaga n’urusenda rwo mu Rwanda yagaburiwe mu biryo.

Tito Mboweni usanzwe ari n’umuntu ukomeye muri Afurika y’Epfo, kuko yayoboye Banki igenzura ubukungu bwa Afurika y’Epfo, ku ifoto yashyize kuri Twitter agaragara amarira ashoka mu maso, akavuga ko byatewe n’urusenda yagaburiwe i Kigali mu cyumweru gishize.
Yanditse kuri Twitter, mu buryo bwo gutebya, avuga ibyo byamubayeho ubwo yari mu nama i Kigali mu cyumweru gishize aho yari yitabiriye inama yari yatumiwemo.
Si icyo cyamuteye amarangamutima gusa, kuko yanavuze ko iyo aje mu Rwanda ari ho honyine yumva atekanye kandi ahawe ikaze. Akifuza ko n’ibindi bihugu byagira uwo muco wo kwakira abandi banyafurika neza ntibababonemo ubunyamahanga.

Yabivuze mu gihe iwabo havugwaga imvururu n’ibikorwa by’urugomo n’ubwicanyi no gusahura byakorerwaga abikorera, cyane cyane abacuruzi batari Abenegihugu bo muri Afrika y’Epfo. Muri izo mvururu bamwe mu Banyafurikayepfo basahura bakanahohotera abanyamahanga babaziza ko babakiranye.
Urusenda rw’u Rwanda rufite isoko mu nganda za gisirikari
Uru rusenda rwitwa kamurari ruzwi ko rugira ubukana cyane kandi mu Rwanda rurahera nubwo rutaraba rwinshi kugirango ruhaze isoko rihari.
Uru rusenda kandi rwageze aho rushimwa ubukana cyane, kuri ubu rukaba rukoreshwa mu nganda zikora ibyuka biryana mu maso bita tear-gas.
Ibi byuka bishyirwa mu bisasu byifashishwa cyane cyane n’inzego zishinzwe umutekano mu gihe cy’imvururu n’imyigaragambyo, aho babikoresha bagamije gutatanya abigaragambya bagakwira imishwaro kubera ko ibyo byuka biryana mu maso cyane.

Kuri ubu inganda zo mu gihugu cya Esipanye nizo zigura uru rusenda rw’u Rwanda, buri cyumweru barangura urusenda rungana na toni ebyiri bakoresha mu gukora ibyo byuka biryana mu maso.
Uretse uru rusenda rwa kamurari, mu Rwanda hera n’ubundi bwoko bubiri bw’urusenda, harimo urwitwa green chili na hot pepper mu ndimi z’amahanga.
Tito Mboweni yayoboye icyitwa Reserve Bank muri Afurika y’Epfo, ikaba ari banki nkuru y’icyo gihugu, igenzura ubukungu n’agaciro k’ifaranga muri Afurika y’Epfo, kuva mu 1999 kugera mu 2009.
Bwana Mboweni kandi yabaye minisitiri ushinzwe umurimo n’abakozi muri Afurika y’Epfo kuva mu 1994 kugera mu 1998.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
nibyo koko namahanga arashima erega iyo igihugu gitekanye nacyo tutageraho mboneyeho nogushima abayobozi beza mukomereze aho
Nkabanyarwanda
navugango
dukomereze
aha dushimwa na
mahanga
ariko umurenge wacu
wa Nyagihanga/Gatsibo/
Iburarirazuba
rwose mutuvuganire
iterambere riri hasi cyane
nka 2%.