Afurika ikwiye gukura isomo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi
Minisitiri w’Ubutabera n’uburenganzira bwa muntu wa Mali yashimye aho u Rwanda rugeze rwiyubaka nyuma y’igihe gito ruvuye muri Jenoside, akanasaba abatuye Afurika ko yababera isomo, bagakumira ibikorwa bibi nk’iki.

Yabivuze nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali ruri ku Gisozi kuri uyu wa 6 Werurwe 2017.
Avuga ko yiboneye uko ubwo bwicanyi ndengakamere bwateguwe bukanashyirwa mu bikorwa, ariko akanishimira ko u Rwanda rurimo gutera imbere.
Minisitiri Mamadou Ismael Konate, avuga ko yaje kunamira inzirakarengane zishyinguye muri urwo rwibutso, akanashima uko u Rwanda rwikuye muri aka kaga.
Yagize ati “Nazanywe no guha icyubahiro abashyinguye hano n’ahandi ntari bugere, bazize Jenoside, ndasaba Imana ngo ibyabaye ntibizongere haba mu Rwanda ndetse no ku isi hose.
Nazanywe kandi no kureba uko u Rwanda rwiyubatse nyuma y’igihe gito ruvuye mu bihe bikomeye by’akababaro”.
Akomeza avuga ko igihugu cye na cyo cyahuye n’ibazo by’ubwicanyi ariko ko ntaho bihuriye n’ibyo yabonye mu rwibutso rwa Kigali, bigaragaza uko byari bimeze mu Rwanda.

Yongeraho ko uru rwibutso rufasha abantu kutibagirwa ibyabaye, bakaboneraho n’imbaraga zo kubirwanya bashikamye.
Ati “Uru rwibutso rutuma Abanyarwanda bahora bibuka icyabakoze mu nkokora, bityo bakagira imbaraga zo guhaguruka bakakirwanya bashikamye.
Ibi bigomba kubera urugero ibindi bihugu cyane cyane ibyo muri Afurika”.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Evode Uwizeyimana wari waherekeje uyu mushyitsi, avuga ko uru ruzinduko ari ingirakamaro mu bijyanye n’ubutabera.
Ati “Uyu ni umushyitsi w’imena cyane ko igihugu cye gifungiyemo bamwe mu bahamwe n’icyaha cya Jenoside, ni ngombwa rero ko ahigerera akabona ibyabaye.
Azahura kandi n’inzego zinyuranye ziganjemo iz’ubutabera, asure gereza ya Mpanga n’ahandi mu rwego rwo kumenya uko ubutabera bw’u Rwanda bukora”.

Minisitiri Mamadou uri mu ruzinduko rw’iminsi itanu mu Rwanda, yasuye urwibutso rwa Jenoside nyuma yo gusura ikigo Isange One Stop Center, gifasha abahuye n’ihohoterwa, akaba yashimye cyane ibyo gikora kuko iwabo ngo bitahaba.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|