Umwongerezakazi Uwamahoro Violette yafatiwe mu Rwanda akekwaho ubugizi bwa nabi

Uwamahoro Violette, Umunyarwandakazi ufite Ubwenegihugu bw’Ubwongereza, yafashwe na Polisi y’igihugu, akekwaho uruhare mu bugizi bwa nabi bivugwa ko afatanyijemo n’agatsiko k’abandi bantu batuye mu Bwongereza.

Uwamahoro Violette Yafatiwe mu Rwanda akekwaho ibikorwa by'Ubugizi bwa nabi afatanyijemo n'agatsiko k'abantu batuye mu Bwongereza
Uwamahoro Violette Yafatiwe mu Rwanda akekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi afatanyijemo n’agatsiko k’abantu batuye mu Bwongereza

Uyu munyarwandakazi ngo yari yaje mu Rwanda, aje mu muhango wo gushyingura.

Polisi y’igihugu yatangaje ko Uwamahoro akurikiranyweho kugira uruhare mu bikorwa bikomeye by’ubugizi bwa nabi, ndetse no gukangurira abantu kwitabira umutwe w’abagizi ba nabi.

Yanatangaje kandi ko ibicishije muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, yamaze kumenyesha abahagarariye igihugu cy’Ubwongereza mu Rwanda, ibijyanye n’iperereza iri gukora ku byaha Uwamahoro akekwaho.

Umuvugizi wa Polisi y'U Rwanda ACP Theos Badege yatangaje ko Uwamahoro Yemerewe gusurwa n'umuryango we
Umuvugizi wa Polisi y’U Rwanda ACP Theos Badege yatangaje ko Uwamahoro Yemerewe gusurwa n’umuryango we

Polisi yanatangaje kandi ko izasaba ubufatanye n’inzego z’ubutabera mu Bwongereza, hagakurikiranwa abafatanyije na Uwamahoro muri ubu bugizi bwa nabi bari mu Bwongereza, bashingiye ku bimenyetso bifatika Polisi y’u Rwanda ivuga ko izabashyikiriza.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Theos Badege yabwiye Kigali Today ko, nk’uko biteganywa mu mategeko, guhera uyu munsi tariki ya 3 Werurwe 2017, Uwamahoro yemerewe gusurwa n’umuryango we.

Uwamahoro Violette yashakanye na Rukundo Faustin, bose bakaba ari Abanyarwanda bafite Ubwenegihugu bw’Ubwongereza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 24 )

uhungabanya umutekano w’u Rwanda wese ntazabigeraho kuko tuzi agaciro k’amahoro dufite.

Mutama yanditse ku itariki ya: 4-03-2017  →  Musubize

byiza cyane, bravo kuri polisi yacu naho abo urugambo rumaze kurenga bo ni kazi yao. Bajya mu mahanga bakigira ibitabashwa bagira ngo ntibazagera aho tubafiteho ububasha

gaseke yanditse ku itariki ya: 3-03-2017  →  Musubize

Ubugoyi n’ubupfu ntibishira mu bantu ariko ibyo kugarura amacakubiri mu Banyarwanda cyangwa kubangisha ubuyobozi bubahiriye bigatinda byo, bizabahagurutsa bahangane n’ababigarura kugeza ubwo Ibigarasha bijya kwiyahura ku bwende.

Jovit yanditse ku itariki ya: 3-03-2017  →  Musubize

Ariko abanyapolitike bikigihe mwabye mute?mufata abagorebanyu mukaba aribo mwohereza mubugizi bwanabi no kugambanira igihu.

Ubushize mwohereje vakoze murabizi none victoire ibyoyo yakoze nibyo yavuze murabizi none mushutse uwamahoro violette.

igihugu kirarizwe kdi gifite umutekano ni muve buribyo mureke gupfunda imitwe.

alpha rwabukamba yanditse ku itariki ya: 3-03-2017  →  Musubize

Nzi neza ko police y’igihugu izwiho ubushishozinishakishe ibimenyetso ariko ntazabe ingwate yabo bandi. ariko se ubundi Kate kose ni muntu ki abamuzi mutubwire

Hsrelimana Fidele aliasDura yanditse ku itariki ya: 3-03-2017  →  Musubize

Uwamahoro avuka mukahe karere uwuhe murenge afungiyehe ubutabera nibukore akazi kabwo

donathi yanditse ku itariki ya: 3-03-2017  →  Musubize

Police irakora akazi kayo ariko ndabona hari benshi bamaze guca urubanza.

Kavuna yanditse ku itariki ya: 3-03-2017  →  Musubize

Abanyarwanda tumaze gusobanukirwa rwose ntawakongera kutujyana mu bitafatika kandi dufite igihugu kiza gifite umutekano n’amahoro.bazajya babura gukora ibibateza imbere ngo baje kutubeshya?ntawe uzadusnyera ibyo twagezeho kirazira kikaziririnzwa.Hora ku isanga police y’u Rwanda idahwema guhora ishakira ituze abaturarwanda.

Hakizimana John yanditse ku itariki ya: 3-03-2017  →  Musubize

Umuntu nkuyu ukekwaho kudusubiza iyo twavuye, yibaza yuko polisi y’uRwanda itari maso arababaje kandi erega no kuba mumahanga ugahera bituma uta urukundo numuco niyo mpanvu abasha gusiga abana ngo aje guhungabanya abanyarwanda. Icyo nzi u Rwanda rufite ubutabera.

Rwihandagaza yanditse ku itariki ya: 3-03-2017  →  Musubize

utekereza guhemukira u Rwanda ntibizamugwa amahoro.Abanyarwanda twigiye kumateka yahise ntitwatuma hari usenya ibyo tugezeho

phirmin yanditse ku itariki ya: 3-03-2017  →  Musubize

Uyu mugore ngo yari afite gahunda yo gukangurira abanyarwanda kujya mu bikorwa by’iterabwoba bya RNC ya NYAMWASA ra!! ngo yari yaje yitwaje PASSPORT YA UK yibwira ko batazamucakira ako kanya. Ubu se azabigenza gute ko bashobora no KUMUFUNGA IMYAKA IRENGA 30. Ibicucu biragwira. Umugabo we ni ikibwa cyane .Yirwa asebya inzego za LETA Y’U RWANDA none reka bamukanire urumukwiye.

Mukakigeli Jeanne(MANCHESTER) yanditse ku itariki ya: 3-03-2017  →  Musubize

Ubugizi bwana bi nukurwanya leta. Nabwo byumva ubwo bugizi bwanabi kandi mu rwanda ari paradis. Na mujura n anzara...musobanurire ubwo bugizi bwa nabi

sharom yanditse ku itariki ya: 3-03-2017  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka