Abayobozi b’imidugudu bo muri Rusizi bemera ko bagize uburangare bigatuma abagizi ba nabi binjira mu baturage bagahungabanya umutekano.
Mu gikorwa cyahariwe kwita ku bacitse kwicumu batishoboye, no kwitura abagize uruhare mu kurokora abatutsi bicwaga AERG-GAERG WEEK, abanyamuryango b’iyi miryango yombi, bagaragaje umurava muri ibi bikorwa.
Leta y’u Rwanda irategura itegeko rizatuma abatishoboye bose bazajya bahabwa ababunganira mu manza babyigiye kandi bagahabwa ubwo bufasha ku buntu.
Ku munsi wa 14 wa Shampiyona y’icyiciro cya kabiri ikipe ya Rwamagana City yatsinzwe n’ikipe ya Aspor 1-0 maze amakipe yombi avuga ko yasifuriwe nabi.
Kuri uyu wa Kabiri ikipe y’igihugu ya Basketball irahura n’ikipe ya Egypt mu gushaka itike yo gukina igikombe cy’Afurika
Abaturage b’Umurenge wa Rwempasha mu Karere ka Nyagatare bavuga ko gukoresha amazi y’umugezi w’Umuvumba bitera abana babo inzoka zo mu nda.
Abafasha b’abaganga mu ngo barahamagarirwa kugira ubwitange n’urukundo bityo bakita uko bikwiye ku barwaye indwara zitandura kandi zidakira.
Abaturage bo mu Murenge wa Kitabi muri Nyamagabe bifuza ko aho batuye hakwitwa “Kicyayi” kuko hasigaye hera icyayi aho kwera itabi.
Ababyeyi babyarira mu bitaro bya Mibirizi babangamiwe no kurara babyiganira ku gitanda kimwe ari benshi, aho bahangayikishijwe n’umutekano wabo igihe batwite.
Perezida Kagame yagaragaje ko atiyumvisha uburyo hari abatekerereza Abanyarwanda kuri demokarasi mu Rwanda, bikagera n’aho bibwira ko Abanyarwanda batisanzuye ariko batabibona.
Abaturage bo muri Kamonyi bifuza ko “Ku bitare bya Mpushi” aho umwami Ruganzu II Ndoli yanyuze hatunganywa hakaba ahantu ndangamateka.
Abadepite batanu b’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Uburasirazuba (EALA) banze kwitabira ibiganiro by’inteko zirimo kubera mu Rwanda kuva ku wa 6 Werurwe 2017.
Minisitiri w’umuco na Siporo Uwacu Julienne atangaza ko irushanwa ryo mu mashuri abanza n’ayisumbuye “Amashuri Kagame Cup” rizafasha ababyiruka kwimakaza umuco wo gukunda igihugu.
Mu gicuku cyo kuri iki cyumweru tariki ya 12 Werurwe 2017, Abagizi ba nabi bitwaje imbunda, bateye mu Karere ka Rusizi , mu Murenge wa Bugarama, Akagali ka Ryankana mu Mudugudu wa Kabuga, bica abantu babiri banakomeretsa bikomeye undi.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa 11 Werurwe 2017, mu bitaro bya Kigeme mu karere ka Nyamagabe, umubyeyi witwa Mukagasana Martha yibarutse abana batatu, babiri b’abahungu n’umwe w’umukobwa.
Umuhanzi, umuririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo Ed Sheeran yaciye agahigo n’ipusi itasimbuka, nyuma y’uko umuzingo w’indirimbo ze yise Divide ugurishijwe cyane kurusha izindi ndirimbo 500 zose zishyize hamwe.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Rose yashimye urukundo n’ubupfura urubyiruko rwa AERG na bakuru babo ba GAERG, badahwema kugaragaza bita ku babyeyi bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye.
Urubyiruko rwa AERG na GAERG rwiyemeje gukora ibikorwa byo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi buri mwaka, nk’ishimwe kuko barokotse kandi bakaba bakomeye.
Gato Marcelline umukobwa w’imyaka 22, ufite ubumuga bwo kutabona ahamya ko kutabona bitabuza umuntu gukora, ndetse ko we umunsi wira akoze imirimo nk’iy’abantu babona.
Ahishakiye Elias na Niyigaba Valens, ni impanga zavutse mu 1992, bavukira mu karere ka Gicumbi, bafana ikipe imwe yo mu Rwanda ndetse no hanze bagafana ikipe imwe.
Perezida Kagame, kuri uyu wa 10 Werurwe 2017 yagiranye ikiganiro n’abanyeshuri, abarimu n’impuguke mu by’ubukungu muri Kaminuza ya Havard muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Itorero Ndangamuco ry’Igihugu, URUKEREREZA, ritaramiye Abanyehuye ku nshuro ya mbere mu gitaramo cyiswe “Imihigo y’Intore”.
Umuhanzi Senderi International Hit atangaza ko agiye guhagurukira abamwandikaho bamubeshyera n’abanyarwenya bamusebya kuko byangiza izina rye.
Ubwo Kaminuza ya Kigali (UoK) yatangaga impamyabumenyi ku bayirangijemo hari bamwe bazibuze ku munota wa nyuma nyamara bari baje biteguye kuzitahana.
Abagize Club Ruganzu n’Ibisumizi y’i Gasabo, basuye kwa Nyagakecuru i Huye batangira gutekereza ku ko bazerekana uko Ruganzu yigaruriye Ubungwe.
Tuyisenge Kagenza Moise utuye i Nyagatare akora amatara yahiye akongera kwaka kuburyo aho atuye nta tara rishya ngo barijugunye.
Amb. Munyabagisha wiyamamariza kuyobora Komite Olempike aratangaza ko yiteguye kuzamura urwego rwa Siporo rukamera nk’izindi nzego nyinshi zazamutse mu Rwanda
Umutoza wa Rayon Sporta aratangaza yo ari kwitegura n’abakinnyi be uburyo bazashakira itike i Bamako aho kuyitegereza i Kigali mu mukino wo kwishyura
Abanyeshuri barangije muri Kaminuza y’amahoteri, ubukerarugendo n’ikoranabuhanga mu bucuruzi(UTB) bahawe impamyabushobozi kuri uyu wa 9 Werurwe 2017, basabwe kwimakaza umuco wo gutanga servisi nziza.
Umutoza w’ikipe ya APR Fc Mulisa Jimmy aratangaza ko ikipe ya Kirehe bazakina ku wa gatandatu tariki ya 11 werurwe 2017 ayubaha ariko ngo bifuza kuzayitsindira iwayo n’ubwo hari abakinnyi abura.
Abahinzi bo muri Rulindo batangaza ko imihanda mishya yatashywe izabafasha kugeza umusaruro wabo ku isoko kuko mbere wabapfiraga ubusa kubera imihanda mibi.
Abakobwa 14 bahataniye umwanya wa Nyampinga w’u Rwanda 2017, bizihije umunsi Mpuzamahanga w’abagore, basura abagore barwariye mu bitaro bya Muhima banabaha ubufasha.
U Rwanda rugomba gutegereza nyuma y’umwaka wa 2030 kugira ngo umuhanda wa mbere wa Gari ya moshi ugere mu Rwanda, bityo rushobore guhahirana n’ibindi bihugu byo mu karere nta nzitizi.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 9 Werurwe 2017, IPRC Kigali yakoze umuhango wo guha impamyabumenyi abanyeshuri 660, basoje amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro muri iri shuri mu mwaka w’amashuri wa 2016.
Ingabo za UN zishinzwe kugarura amahoro muri Congo, zagejeje mu Rwanda Brig Gen Semugeshi Cômes washakwaga n’ Ingabo za Congo.
Banki ya Kigali (BK) itangaza ko yabonye inyungu ya Miriyari 20.8Frw mu mwaka wa 2016 ngo ikaba yarabigezeho ahanini kubera ubwiyongere bw’inguzanyo zatanzwe.
Abagabo batandatu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza muri Musanze bakurikiranweho kwiba no kwangiza ibikoresho byifashishwa mu gukwirakwiza amashanyarazi.
Tariki ya 8 Werurwe 2017 ya buri mwaka ni umunsi mpuzamahanga w’umugore wizihizwa ku isi hose.
Abahanzi bazahatanira Primus Guma Guma Super Star icyiciro cya 7, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Werurwe 2017 bamaze kumenyekana.
Ku i saa cyenda n’iminota 40 z’i Kigali ni bwo ikipe ya Rayon Sports yari igeze ku kibuga cy’indege cya Bamako, aho yakiranwe urukundo rudasanzwe n’Ishyirahamwe ry’Abanyarwanda batuye muri iki gihugu.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera buratangaza ko Burera Beach Resort Hotel izatangira gukora mu gihe cya vuba ariko ntibavuga igihe nyacyo.
Madame Jeannette Kagame wifatanyije n’abagore kuri uyu munsi mpuzamahanga wabahariwe, yabasabye kuba intwari bafatira urugero kuri bagenzi babo bafite ibyo bagezeho mu myaka ishize.
Minisitiri w’ubutabera n’uburenganzira bwa muntu muri Mali Mamadou Ismael Konate avuga ko imikorere y’inkiko Gacaca ari umuco mwiza azajyana iwabo.