Hagati ya Yemba Voice n’abahanzi bo mu Karere ni abahe bahize abandi mu kuririmba indirimbo Never Again? (Video)
Yanditswe na
KT Editorial
Never Again ni indirimbo yaririmbwe n’abahanzi bo mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba, yafashaga Ababyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 15.

Iyi ndirimbo yasubiwemo n’abahanzi bibumbiye mu itsinda ryitwa Yemba Voice, bakomoka mu ishuri rya Muzika rya Nyundo.
Abenshi bumvise iyi ndirimbo baravuga ko Yemba Voice yarushije aba bahanzi kuririmba iyi ndirimbo.
Iyumvire Izi ndirimbo zombi, maze utubwire abo wumva bahize abandi mu kuririmba iyi ndirimbo.
Never Again yaririmbwe n’Abahanzi bo muri Afurika y’Uburasirazuba
Never Again yaririmbwe na Yemba Voice
Ohereza igitekerezo
|
Iyo urebye clip zazo ntabwo wazigereranya kuko iliya ya mbere ubona ali live harimo amajwi menshi atandukanye asobanura ko abantu bava mu bihugu bitandukanye bagashyira hamwe bakarwanya genocide hamwe.Iragaragaza neza ko gushyira hamwe bizafasha abantu.Kandi ntampamvu ya comparaison nabariya bana bafite nabo bafite ubuhanga.
nta nubwo byari ngombwa kuzana iryo gereranya, original iba ari original, uzumve USA for africa irimo ba M.Jackson, urebe ko hari aho ihuriye niriya ya ba rappeur bakoreye Haiti
Computer yo muri first generation siyo turigukoresha ubu ,kd iyubu niyo nziza .ubwo c Original ni iyihe???nibindi byakunda
ntabwo ndeba computer ndareba ijwi, computer siyo yaririmbye. ubwo wenda wowe uzi difference iri hagati ya computer zazikoze waduha utundi tu details, gusa diff hagati yabahanzi bakoze iya mbere n abakoze aba kabiri, kuri njye ni nini cyane, naho computer wasanga ari zimwe cg se ahubwo iyubu ifite quality yo hasi.
nta nubwo byari ngombwa kuzana iryo gereranya, original iba ari original, uzumve USA for africa irimo ba M.Jackson, urebe ko hari aho ihuriye niriya ya ba rappeur bakoreye Haiti
njye ntekerezako indirimbo zicyunamo zidufasha kwibuka abacu baguye muri Genocide muri 1994 ntago rero arizo guhanganisha ngo uvuge ngo aba baririmbye neza kurusha bariya!! icyingenzi nubutumwa burimo bitari ibyo kwaba ari ugushinyagurira abanyarwanda niba indirimbo zicyunamo zigiye kujya zihanganisha(guhangana) abantu nkuko bisanzwe kuzindi ndirimbo zitari izo kwibuka!!
Sha ntimugakabye urumva ririya jwi rya nyamitari ko wagirango ni houston cq celine wahageze
hari banyirayo bayiririmbye neza pe! ariko Yemba voice ni abahanga rwose
Waba wigiza nkana kugereranya umwimerere na new version. Inyito wabihaye irakwereka ko yemba yasubiyemo. EAartists ni abambere
murubahuka kabisa irya ndirimbo irimo ubuhanga buteye ubwoba ntushobora kuyigereranya nabo bapetit irya ndirimo irakoze mundirimo zikorewe hamwe muri EAC irya iri muzambere namwe murazana abana mugereranya ni inkuba
ariko.namwe hari ibintu mugereranya bidahura abo bana na amajwi yabo narakomera neza ushakakubagereranya na ajwi ya abamaitre samputu,kidumu,alon appolinaire oya irya ndirimbo irakoze ikoranye ubuhanga bwuzuye yakozwe nabantu babibizi abo bana nabo barabizi ntibakwigerera nabarya ntibibaho ntanaho bahurira barasubira bayumve bumje amajwi , bumve ibikoresho bikoze irya ndirimbo