Kuri uyu wa mbere ku kibuga cy’imyitozo cya Ferwafa, ni bwo ikipe y’igihugu y’abagore y’umupira w’amaguru yatangiye imyitozo, ikaba yari iyobowe n’umutoza mukuru Kayiranga Baptiste ndetse n’abandi batoza bafatanyije, ikaba yitabiriwe n’abakinnyi 40 bazakurwamo 30 bazaguma mu mwiherero.

Mbere y’iyi myitozo, umutoza Kayiranga yabanje kugirana ikiganiro n’itangazamakuru, aho yasobanuraga uko ikipe ye ihagaze, gusa atangaza ko atabonye umwanya uhagije wo gukurikirana Shampiona y’abagore
Yagize ati "Sinavuga ko twabonye umwanya uhagije wo kujonjora abakinnyi, kuko nabonye ibaruwa tariki 06 Mata ndacyeka, iyo mbimenya mbere mba nararebye imikino myinnshi ya Shampiona, ariko igihe dufite turagerageze tugikoreshe neza turebe ko twazitwara neza"

Kayiranga Baptiste yatangaje ko nta bushobozi bwabonetse bwo kuba bakina imikino ya gicuti ya hano cyangwa iyo hanze, gusa atangaza ko bateganya ko mu bihugu bizitabira bazashaka icyo bakina
"Nta mikino ya gicuti twigeze dukina, ariko turabiteganya, gusa ntiduteganya kujya gukina hanze y’u Rwanda, ahubwo mu bihugu bizaza tuzareba icyo twakina, nka Tanzania nitutajya mu itsinda rimwe twazahita dukina umukino wa gicuti"
Abakinnyi 40 bahamagawe bari mu mwiherero:
Abanyezamu: Nyirabashyitsi Judith (AS Kigali WFC), Uwizeyimana Hélène (AS Kigali WFC), Nyirabatoni Diane (Bugesera WFC) na Umubyeyi Zakia (Scandinavia WFC)
Ba myugariro: Mukamana Clementine (Kigoma WFC, Tanzania), Maniraguha Louise (AS Kigali WFC), Uwamariya Vestine (Inyemera WFC), Muhawimana Constance (Inyemera WFC), Uwizerwa Angelique (AS Kigali WFC), Uwimbabazi Immaculée (Kamonyi WFC), Mukahirwa Providence (Fatima Musanze Academy), Umulisa Edith (Scandinavia WFC), Uwamahoro Jeanne Claire (AS Kigali WFC), Ukwinkunda Jeannette (Scandinavia WFC), Nyiransanzebera Miriam (Kamonyi WFC), Uwanyirigirira Sifa (AS Kigali WFC), Nyirahabimana Anne Marie (Scandinavia WFC), Mukantaganira Joselyne (AS Kigali WFC) na Niyonkuru Goreti (ES Mutunda WFC)
Abakina hagati: Nibagwire Gloria (Scandinavia EFC), Karimba Alice (AS Kigali WFC), Mukandayisenga Nadine (Scandinavia WFC), Yankurije Aline (ES Mutunda WFC), Nyiramwiza Marta (AS Kigali WFC), Nyirahashimana Marie Jeanne (Scandinavia WFC), Uwamahirwa Chadia (AS Kigali WFC) na Uwihirwe Kevine (Scandinavia WFC)
Abataha izamu: Ufitinema Clotilde (AS Kigali WFC), Niyomugaba Sophie Madudu (AS Kigali WFC), Uwamahoro Marie Claire (AS Kigali WFC), Mukeshimana Dorothe (AS Kigali WFC), Abimana Djamila Mwiza (Scandinavia WFC), Kanyenyeri Leonie (Inyemera WFC), Umwaliwase Dudja (AS Kigali WFC), Uwimpuwe Adelice (ES Mutunda WFC), Mushimiyimana Marie Claire (Scandinavia WFC), Umuhoza Yvonne (ES Mutunda WFC), Ibangarye Anne Marie (Scandinavia WFC), Nyirandikumana Teddy (Inyemera WFC) na Ntibagwire Liberata (AS Kigali WFC).
Amwe mu mafoto mu myitozo yabo ya mbere



















National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|