Tugomba guhora dutunga urutoki abishe u Rwanda kugira ngo turukize

Guhera mu mwaka 1959, uburenganzira bwa muntu bwagiye bubangamirwa, kugeza ubwo bibyaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Gitera Joseph washyizeho amategeko 10 y'Abahutu
Gitera Joseph washyizeho amategeko 10 y’Abahutu

Umwe mu banyapolitiki ba mbere mu Rwanda waranzwe no kwimakaza amacakubiri n’urwango rw’Abatutsi, ni umugabo witwa Gitera Joseph.

Gitera akaba yarabibaga amacakubiri abicishije mu ishyaka yashinze mu 1959 ryitwa APROSOMA (Association pour la Promotion Sociale de la Masse), ishyaka ryashishikariza rubanda Nyamwinshi (Abahutu) kwanga Abatutsi.

Ikigaragaza cyane urwango rukabije Gitera yangaga Abatutsi, ni amategeko 10 yise ay’Abahutu yashyizeho muri uyu mwaka wa 1959.

Aya mategeko yari akubiyemo urwango rukabije ndetse asa n’acira urwo gupfa Abatutsi.

Gitera yayakanguriraga Abahutu abasaba kuyakurikiza, kugira ngo Ubwoko bw’Abatutsi bucike burundu.

Aya mategeko 10 y’Abahutu yaje kongera kwimakazwa na Ngeze Hassan wari umwanditsi w’Ikinyamakuru cyabibaga amacakubiri mu Banyarwanda cyitwa Kangura mu mwaka wa 1990.

Iki gihe Kangura yongeye gusohora aya mategeko, nyuma y’uko tariki 1 Ukwakira 1990, Inkotanyi zari zitangije Urugamba rwo kubohora igihugu.

Ikaba yari igamije kurushaho kwimakaza urwango rw’Abatutsi ndetse no gushishikariza Abahutu kubahigisha uruhindo ngo babice.

Ngeze Hassan wari umwanditsi muri Kangura yongeye gusubiramo aya mategeko mu 1990 ashishikariza Abahutu kwica Abatutsi
Ngeze Hassan wari umwanditsi muri Kangura yongeye gusubiramo aya mategeko mu 1990 ashishikariza Abahutu kwica Abatutsi

Tom Ndahiro, umwanditsi akaba n’ Umushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko mu gihe Abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi, baba bagomba no gusubira inyuma bakamenya inkomoko yayo kugira ngo irwanywe bihereye ku mizi.

Agira ati” Gitera Joseph ni umwe mu bajenosideri u Rwanda rwagize. Ibi birashingira ku mategeko 10 y’Abahutu yasohoye mu 1959, yanditse abifashijwemo n’Abapadiri bo mu muryango wa Perés Blanc nk’uko twabibwiwe n’umupadiri w’Umubirigi”.

Akomeza agira ati" Gitera ari no mu bateye u Rwanda umuze w’ingengabitekerezo ya Jenoside. Ayo mategeko ye agereranya Abatutsi nk’udukoko tubi nk’imisundwe, akababonamo ububi nk’indwara zirimo umusonga mu rubavu cyangwa kanseri (umufunzo) yari yo ntango yo kubambura ubumuntu no kubagira babi."

Anibutse ko muri ayo mategeko cumi Gitera akoresha interuro nk’izo muri Bibiliya, zirimo aho avugo ngo Umututsi "yuje ubwangwe" ahandi akavuga ngo "aragatsindwa mu Rwanda".

Ibyo byonyine, ngo byerekana ko Gitera yari afite mu mutwe we Jenoside, hafi imyaka mirongo itatu n’itanu mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.

Tom Ndahiro aboneraho no gushimira gahunda ya FPR Inkotanyi yo guhuza Abanyarwanda bakunga ubumwe birengagiza ibibatanya, ahubwo bakimika ibibahuza kuko ari byo biganisha ku iterambere rirambye ry’igihugu.

Ndahiro Tom Umushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda
Ndahiro Tom Umushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda

Amategeko 10 y’Abahuti Gitera yayasomye bwa mbere muri Mitingi ya APROSOMA yabaye tariki ya 27 Nzeli 1959.

Yagize ati “Bavandimwe mwese muteraniye hano, kuyavuga ntabwo ari ukuyamara! Nimuhashye Ndarusuma, nimwice ku ngoyi ya mwene mututsi ku buryo bwose mushoboye.

Umubano w’umututsi n’umuhutu ni umufunzo ku kuguru, ni umusundwe mu mubiri, ni umusonga mu rubavu. Dore amategeko ya buri muhutu wese ushaka kwibohora ku ngoyi y’ubuja bwa mwene gatutsi “

1. Guhera ubu emera kandi wizere Imana gusa yonyine hamwe n’ubushobozi bwawe. Ntuzongere kwemera cyangwa kwizera umututsi.

2. Ntuzigere kongera kwirahira umututsi yuje ubwangwe

3. Ntuzigere ujya inama nawe kamere k’umututsi ni ubushukanyi

4. Ntukagire umubano nawe: kubana n’umututsi ni ukwihambiraho urusyo

5. Uwahora umututsi inabi yagize, nta mututsi wasigara mu Rwanda. Guhora si byiza. Ariko kwirinda umwanzi cyangwa kwirwanaho aguteye birateganyijwe mu mategeko yose

6. Ntuzasambane n’abatutsikazi kubarongora ntibibujijwe, kubajajabamo ni byo mwaku. cyangwa kubiyomekaho nk’uburondwe.

7. Ntukabeshye nk’umututsi: Ahubwo jya uvuga ukuri kose. Amayeri y’umututsi jya uyagaragaza yose.

8. Ntuzibe nk’umututsi: musyigigize yibe. N’aba ari nawe ntukemere ko abaho

9. Kurarikira abagore babo cyangwa abakobwa babo ni nabi. Nta kimero barusha abacu; ahubwo babarusha ingeso nyinshi zitari nziza.

10. Ntukararikire iby’abandi nk’umututsi; kurarikira kwe ni cyo cyorezo cyadutsembye.

Umwanzuro: Mpendahende, mpendubwenge cyangwa sohoka ninjire by’umututsi ni umwaku uteye ubwoba. Baragatsindwa i Rwanda.
(Found in Kabgayi archives)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Nubwo yari muli Aprosoma,ntabwo byamubujije kuba Umu Parmehutu ukomeye.Niba nibuka neza,yayoboye Parliament ku bwa Kayibanda.Koko bumvaga ko umuhutu ariwe muntu gusa,naho kuba umututsi ukaba igicibwa mu gihugu (pariah).Muli abo ba parmehutu,harimo na papa wa Makuza Bernard witwaga Makuza Anastase.Mu myaka ya nyuma ya genocide,Television y’u Rwanda yajyaga yerekana Makuza ukuntu nawe yatumye abatutsi bagunga.Aho umuhungu we abaye umutoni w’ingoma,ntibongeye kwerekana SE kuli TV ukuntu nawe yangaga abatutsi,nyamara umugore we ali umututsikazi.Politike ni mbi.

Hitimana yanditse ku itariki ya: 18-04-2018  →  Musubize

Ikibabaje nuko abantu bangiza iyi si,baba bitwa Abakristu.Gitera yari yarabatijwe yitwa Joseph.
Interahamwe zose zari zibatijwe.Abayobozi b’u Rwanda muli 1994,bose bali barabatijwe hafi ya bose muli Kiliziya Gatolika (president,ministers,prefets,bourgmestres,conseillers,army and police officers,etc...).Nyamara hafi ya bose bakoze Genocide.Ndetse n’intambara zuzuye mu isi,abazirwana bitwa Abakristu hamwe.Muli Matayo 7:13,14,Yesu yavuze ko INZIRA y’ubukristu iruhije kandi abantu bayinyuramo ni bake cyane.Byerekana ko abantu bazarokoka ku munsi w’imperuka ari bake cyane.
Abantu bakora ibyo imana idusaba,ni bake cyane.
Nkuko Imigani 2:21,22 havuga,imana izabarimbura bose ku Munsi w’imperuka.

Karake yanditse ku itariki ya: 18-04-2018  →  Musubize

Murakoze kutugezaho ayo amateka ya Gutera namwe tutali tuzi. Yavuye muli politiki kare kubera ko aprosoma ye yatsinzwe na parmehutu bituma atamenyekana cyane.

Karangwa yanditse ku itariki ya: 17-04-2018  →  Musubize

Murakoze kutugezaho ayo amateka ya gutera cya aprosoma.

Karangwa yanditse ku itariki ya: 17-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka