Hakorwe iki ngo ipfunwe ryo kuvuga kuri Jenoside ricike mu babyeyi?

Abayobozi mu nzego zitandukanye bahangayikishije n’uko ababyiruka muri iki gihe ntacyo bazi cyerekeranye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Urubyiruko rwakuje nyuma ya Jenoside rufite amatsiko yo kumenya amateka ya Jenoside ariko ntiruyamarwa
Urubyiruko rwakuje nyuma ya Jenoside rufite amatsiko yo kumenya amateka ya Jenoside ariko ntiruyamarwa

Bavuga ko ibibazo abana barimo kubaza bashaka kumenya ukuri kw’amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi ngo byaburiwe ibisubizo.

Abakibyibuka nabo barabyemeza, kuko ngo hari abasobanuza ababyeyi babo aho kubasobanurira bakica amatwi nk’aho batabyumvise, nk’uko bitangazwa umwe mu bana b’abakobwa biga mu mwaka wa Gatanu ku ishuri ribanza rya “Sainte Famille”.

Agira ati “Nahamagaye Data na Mama mbabaza impamvu Abahutu bishe Abatutsi ariko nta n’umwe wanshubije. Data yafashe telefone aragenda aranyihorera, mama yagerageje kunsubiza ngo ‘ntibizongera’ ariko yahise aceceka, nta gisubizo yampaye.”

Undi witwa Ntirushwa wiga mu mwaka wa Kane ku ishuri ribanza rya Orion, riherereye ku Gisozi nawe Ati “Iyo numvise ibyo muvuga ngo Jenoside nigirira ubwoba.”

Abandi bana baganiriye na Kigali today bavuga ko ijambo “Jenoside yakorewe Abatutsi” rigwa mu matwi yabo baryumvise kuri radio ariko ngo ntibabitindaho.

Visi Perezida wa Ibuka, Egide Nkuranga
Visi Perezida wa Ibuka, Egide Nkuranga

Visi Perezida wa Ibuka, Egide Nkuranga avuga ko ari mu bantu barya indimi iyo abana bamubajije impamvu Abatutsi bishwe.

Yabitangaje ubwo yagezaga ijambo ku mbaga y’abibukiye i Ruhanga mu Karere ka Gasabo mu mpera z’icyumweru gishize.

Yagize ati “Ndagira ngo twihe umukoro wo gushaka igisubizo n’ubwo kizakenera ubushakashatsi bwimbitse. Umwana araza akakubaza ati ’Abatutsi bishwe bari barakoze iki?”

Mberabahizi Raymond wungirije ku buyobozi bw’Akarere ka Gasabo, nawe yemeza avuga ko kugeza ubu hari ibibazo by’urubyiruko mu mashuri byabuze ibisubizo.

Ati “Hari umwana wabajije mwarimu w’amateka, kandi ndahamya ko namwe mutabibonera igisubizo, ati ‘ko uvuga ngo Abahutu bishe Abatutsi, ubwo Abatwa bo bari he, kuki batagiye hagati, ubwo ni ukuri?

“Undi wiga mu wa gatanu yarabajije ati ‘Ko watubwiye ngo Abanyarwanda bari intwari, baje kuba imbwa gute kugeza aho bemera gushukwa n’umuzungu bakicana?’ Umwarimu yabuze ibisubizo.”

Mberabahizi Raymond wungirije ku buyobozi bw'Akarere ka Gasabo
Mberabahizi Raymond wungirije ku buyobozi bw’Akarere ka Gasabo

Senateri Tito Rutaremara avuga ko mu gihe bamwe mu babyeyi b’abana batababwira amateka akwiriye, kuko nabo batayazi cyangwa bayirengagiza, amashuri ngo akwiriye gushakirwa integanyanyigisho zifasha abana kumenya ukuri.

Avuga ko amateka y’ibyangijwe na Jenoside yakorewe Abatusi atagomba kuzimira nk’uko ibyabereye ahitwaga ku Rucunshu bitamenyekanye, kugeza ubu ngo bikaba bifatwa nk’umugani.

Ati “Turagira ngo Abanyarwanda bose bajye hamwe babuze abigishiriza ku ishyiga n’ubwo batajya muri buri rugo; ariko batangirire ku bana biga ikiburamwaka bababwiriza ibintu byiza bizabahindura.

“Ni nk’uko tujya twumva amateka ya Rucunshu; iyi rero ni na Rucunshu mbi cyane nini yabaye, aho mu gihugu cyacu bamwe bishe abandi ibintu byose bigashwanyagurika bigasigara ari ku musenyi; tugomba aya amateka kuyibuka.”

Senateri Tito Rutaremara
Senateri Tito Rutaremara
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka