Umupolisi w’u Burundi wafatiwe mu Rwanda yasubijwe iwabo

Polisi y’u Rwanda yasubije iy’u Burundi umupolisi wayo witwa Irakoze Theogene wafatiwe mu Rwanda mu Murenge wa Bweyeye, nyuma y’ubufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano.

Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi (wambaye ikoti ry'ubururu) asuhuzanya n'umuyobozi wa komini Mabayi
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi (wambaye ikoti ry’ubururu) asuhuzanya n’umuyobozi wa komini Mabayi

Uyu mupolisi wasubijwe iwabo, yari yafashwe tariki 13 Mata 2018, agerageza gusubira mu gihugu cyabo mu buryo bwa Rwihishwa.

Uyu mugabo w’imyaka 36 avuga ko yageze mu Rwanda nyuma yo gusinda akarohama mu mugezi wa Ruhwa, ariko mu kwirwanaho agashiduka ahingutse mu Rwanda. Aho ni naho yahise atabwa muri yombi bamusangana n’Icyuma.

Yagize ati “Ku wa gatanu niriwe ntembera ngeze ahitwa imiremera cya nsanga ahari imiryango bampa agacupa ndakanwa.”

Amaze gusinda ni bwo yatashye ngo aza kubona inzira ayiciyemo ashiduka aguye mu mugezi. Ati “Sinzi ukuntu nakubise akaboko mfata ibyatsi mba nshitse ku butaka bw’u Rwanda ngeze ku kiraro cya Ruhwa niho bamfashe nari nasinze Vraiment.”

Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi agiye gushyikiriza Abarundi umupolisi wabo
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi agiye gushyikiriza Abarundi umupolisi wabo

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Harelimana Frederic, avuga ko nyuma yo gusesengura bagasanga uyu mu polisi ntayindi migambi yo guhungabanya umutekano yari afite, bahisemo kumusubiza mu gihugu cye.

Ati “Twagize amakenga yo kumenya ngo uwo muntu ni nde, kuki afite icyuma turamufata n’inzego z’umutekano. Turanashima ko abaturage bari bamaze gutanga amakuru.”

Umuyobozi wa Komine Mabayi Amstanteri Bapharwuzuye Pascal na mugenzi we uyobora komine Cibitoki ntibigeze bagira icyo batangaza ku mu polisi wabo wayobeye mu Rwanda.

Abapolisi baherekeje Umurundi wafatiwe mu Rwanda
Abapolisi baherekeje Umurundi wafatiwe mu Rwanda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ndebera nk’uwo mu Police w’umu officier uburyo yambaye Sandale, ishati idatebeje urabona yatanga iyihe discipline ? Uwo mupolice nawe agabanye manyinya ubutaha nareba nabi azasoma nturi

Lambert yanditse ku itariki ya: 16-04-2018  →  Musubize

Ubundi kunywa inzoga si icyaha.Icyo imana itubuza,ni ugusinda.Imana yemera ko umuntu ashobora kunywa VINO nkeya.Bisome muli Tito 2:3 na 1 Timote 3:8 hamwe na 1 Timote 5:23.Bible ivuga ko VINO ishimisha abantu.Byisomere muli Zaburi 104:14,15.Imana iha VINO cyangwa INZOGA abantu ikunda.Nabyo bisome muli Yesaya 25:6 na Gutegeka 14:26.Mwese muribuka ko YESU yatanze Vino mu bukwe bw’i Kana.Ntabwo yatanze umutobe nkuko bamwe bahimba.Icyo imana itubuza,ni ugusinda (Abefeso 5:18).Kandi ikavuga ko “ABASINZI” batazaba mu Bwami bw’imana (1 Abakorinto 6:9,10).Aho gupfa kwemera ibyo Pastors bigisha,mujye mwiga Bible neza,kugirango mumenye UKURI,kubabohore nkuko Yesu yavuze muli Yohana 8:32.

Kabare yanditse ku itariki ya: 16-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka