Kigali: Abagabo ntibaha agaciro umugoroba w’ababyeyi

Muri komite z’imigoroba y’ababyeyi mu Mujyi wa Kigali byagaragaye ko abagabo ari bake cyane ndetse n’abitabira ibikorwa byayo bakaba ari mbarwa bagakangurirwa kuyitabira.

Abagabo bitabira umugoroba w'ababyeyi baracyari bake
Abagabo bitabira umugoroba w’ababyeyi baracyari bake

Babisabwe ubwo abayobozi b’imigoroba y’abayeyi mu midugudu igize Umujyi wa Kigali bahabwaga amahugurwa agamije kubibutsa inshingano zabo, kugira ngo umujyi ugere ku ntego zawo zirimo isuku, umutekano n’umurimo unoze hose kandi kuri bose.

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Muhongerwa Patricia, avuga ko umugoroba w’ababyeyi utitabiriwe n’abagabo n’abagore ntacyo wageraho.

Agira ati “Aho umugoroba w’ababyeyi ukora usanga ari abagore gusa, na hano mu mahugurwa abagabo ari bake. Turakangurira rero imbande zombi kuwitabira kuko bitabaye ibyo tutagera ku byo twiyemeje. Turasaba kandi n’abayobozi kuwitabira kuko batawugaragaramo kandi bafite ijwi ryumvikana cyane”.

Muhongerwa avuga kandi ko kutitabira imigoroba y’ababyeyi bigira ingaruka mbi kuko abantu badahura ngo bajye inama.

Ati “Ingaruka ni izi mubona, urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge, abagabo bata ingo zabo, abagore bataye inshingano zabo mu ngo ari na byo bitera ikibazo cy’abana b’abakobwa bigurisha ku mihanda. Biri mu mpamvu z’aya mahugurwa, dufatanyije tuzabirwanya kandi tuzabihashya”.

Umwe mu bagabo bake bitabiriye ayo mahugurwa wo mu kagari ka Tetero mu murenge wa Muhima, Ukurikiyeyezu Clément, avuga ko mbere yumvaga bitareba abagabo.

Ati “Mbere bavugaga ngo ni akagoroba k’ababyeyi nkumva ari ak’abagore gusa bityo twe abagabo ntitubyiteho. Icyakora ubu twaje kumenya akamaro k’umugoroba w’ababyeyi kuko n’abagabo ari ababyeyi ari yo mpamvu ndi muri komite tugafatanya n’abagore kwikemurira ibibazo”.

Muhongerwa avuga ko abagabo n'abagore badafatanyije, umugoroba w'ababyeyi ntacyo wageraho
Muhongerwa avuga ko abagabo n’abagore badafatanyije, umugoroba w’ababyeyi ntacyo wageraho

Mukasano Virginie na we wo mu mudugudu w’Inkindi avuga ko abagabo babagannye ku buryo ubu bafatanya.

Ati “Ubu hari abagabo bake turi kumwe, bigaragara ko batarabyitabira neza ariko abaje baradufasha, bagatanga umusanzu wabo kandi tubona bigira akamaro cyane”.

Kandutiye Beata, umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu y’abagore mu murenge wa Muhima, yemeza ko ayo mahugurwa ari ingirakamaro.

Ati “Aya mahugurwa hari abo ahwitura kuko hari imidugudu imwe ikora neza umugoroba w’ababyeyi n’indi yasigaye inyuma. Ibi biratuma mu midugudu yose umugoroba w’ababyeyi ushyirwamo ingufu nyinshi kugira ngo wuzuze inshingano unese imihigo wahize”.

Umugoroba w’ababyeyi uvugwa ubu watangiye muri 2010 ariko byitwa ‘akagoroba k’abagore’, cyane ko ari abagore bakavugiragamo ibibazo byo mu ngo zabo.

Nyuma waje kwitwa akagoroba k’ababyeyi, noneho muri 2013 gahinduriwa inyito biba umugoroba w’ababyeyi, hakavugirwamo n’ibindi bibazo bitandukanye by’iterambere ry’abaturage n’uburyo byakemuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uwo mugoroba uba he ko ntari nabona n’aho bawukorera? I Rubavu menya tutagira izo gahunda tu.

Natal yanditse ku itariki ya: 20-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka