RIB igiye guhagurukira ibyaha by’inzaduka bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga

Umunyamabanga mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB, Col Jeannot Ruhunga, yavuze ko uru rwego ruzashyira imbaraga mu guhangana n’ibyaha birimo iby’inzaduka bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, iby’icuruzwa ry’abantu, iby’iterabwoba n’ibya ruswa.

Col Ruhunga Jeannot avuze ko bagiye kongera imbaraga mu bugenzacyaha
Col Ruhunga Jeannot avuze ko bagiye kongera imbaraga mu bugenzacyaha

Col. Ruhunga yabivuze tariki 18 Mata 2018, mu muhango wo guhererekanya ububasha hagati ya Polisi y’u Rwanda n’uru rwego rushya.

Yagize ati “RIB izashyira imbaraga mu guhangana n’ibyaha bikomeye bikoreshwa ikoranabuhanga, ibyaha bigendanye n’icuruzwa ry’abantu, ibiyobyabwenge, ruswa, kunyereza umutungo wa leta, ibihungabanya umutekano w’igihugu n’ibindi”

Yavuze ko n’ubwo RIB ari urwego rushya, abayobozi n’abakozi ba rwo atari bashya mu murimo w’ubutabera, avuga ko bizeye badashidikanya ko bazagera kuri byinshi babikesha ubufatanye bw’izindi nzego z’umutekano, ariko cyane cyane ku bufatanye n’abaturage.

UBugenzacyaha bwakuwe mu Nshingano za Polisi bushyirwa mu nshungano za RIB
UBugenzacyaha bwakuwe mu Nshingano za Polisi bushyirwa mu nshungano za RIB

N’ubwo RIB ishyize imbere guhangana n’ibyaha bikomeye, umunyamabanga mukuru w’uru rwego yavuze ko kugira ngo bigerweho hakenewe amahugurwa ajyanye n’igihe ndetse no gushaka abakozi bashoboye, ariko n’abatangiranye n’uru rwego bakarangwa n’ikinyabupfura n’ubunyangamugayo.

Ibirebana n’ubugenzacyaha byari bisanzwe bikorwa n’ishami rya Polisi rishinzwe kugenza ibyaha CID, ariko Perezide wa Repubulika Paul Kagame aherutse gushyiraho urwego rushya, ruzakorera muri Minisireri y’ubutabera rugahita rufata izo nshingano zari mu maboko ya CID.

Polisi y’u Rwanda yahererekanyije abari abapolisi b’abagenzacyaha 463 binjiye muri RIB, ndetse n’ibikoresho bifashishaga mu kugenza ibyaha byashyikirijwe urwego rwa RIB.

Abapolisi 463 nibo batangirana n'iki kigo
Abapolisi 463 nibo batangirana n’iki kigo

Inama y’abaminisitiri yateranye tariki 11 Mata 2018, ni yo yemeje Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena uburyo abakozi 463 n’ibikoresho byakoreshwaga n’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubugenzacyaha byegurirwa Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel Gasana, yavuze ko abari abapolisi binjiye muri RIB ari abakozi beza bazafasha RIB kugira ngo itangire ishinge imizi.

Ati “Bakoze akazi neza, bakorana ubwitange, ubunyamwuga n’ubunyangamugayo, ndetse nkanavuga ko bakoze akazi kenshi cyane. Ubu twari tugeza ahantu buri mwaka amadosiye ashyikirizwa ubushinjacyaha arenga ibihumbi 20, navuga ko ari ubwitange buhebuje”

IGP Emmanuel Gasana yizeje Umuyobozi wa RIB ko abapolisi yahawe ari abakozi beza bazamufasha kugera kuri byinshi
IGP Emmanuel Gasana yizeje Umuyobozi wa RIB ko abapolisi yahawe ari abakozi beza bazamufasha kugera kuri byinshi

Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye yavuze ko u Rwanda ruteye intambwe mu rugendo rwimakaza ubutabera, haba mu Rwanda no mu ruhando mpuzamahanga. Yavuze ko ari urugendo rwatangiye tariki ya mbere Ukwakira mu 1990, ubwo urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangiraga.

Yavuze ko uru rwego rwashyizweho kugira ngo rukomereze mu murongo Polisi y’u Rwanda yarimo, ariko cyane cyane mu kongera imbaraga mu guhangana n’ibyaha birimo n’iby’inzaduka bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Minisitiri Busingye yanavuze ko Minisiteri y’ubutabera izakora ibishoboka byose ngo urwego rwa RIB rwiyubake vuba kugira ngo rukore neza ibyo rugomba abaturage.

Ati “Tuzi twese ko muri urwego rushya kandi rukeneye kwiyubaka vuba bishoboka kugira ngo hatagira icyuho kivuka mu mirimo mugomba abaturage. Minisiteri izakora ibyo isabwa byose kugira ngo urwego rwiyubake vuba cyane”

Minisitiri Busingye yavuze ko ihererekanyabubasha ryabaye ritavanaho ubufatanye bw'inzego mu kubahiriza amategeko
Minisitiri Busingye yavuze ko ihererekanyabubasha ryabaye ritavanaho ubufatanye bw’inzego mu kubahiriza amategeko

Minisitiri Busingye yavuze ko ihererekanyabubasha ryabaye ritavanaho ubufatanye bw’inzego mu kubahiriza amategeko. Yijeje Abanyarwanda n’abaturarwanda umurimo unoze bazahabwa n’urwego rwa RIB, avuga ko abakozi b’uru rwego bazarangwa n’ubunyangamugayo, ubunyamwuga, ukuri n’ubwitange.

Nyuma y'ihererekanya bubasha bafashe ifoto y'urwibutso
Nyuma y’ihererekanya bubasha bafashe ifoto y’urwibutso
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka