Ibinyabutabire bidacunzwe byakwifashishwa mu bugizi bwa nabi

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe ubushakashatsi ku byaha n’ubutabera (UNICRI), rirasaba ibihugu birimo u Rwanda kuba maso kugira ngo ibinyabutabire bidakoreshwa n’umwanzi.

mpuguke z'Umuryango w'Abibumbye zaburiye ibihugu bihagarariwe mu nama i Kigali, ko ibintu bikoresha ibinyabutabire, ibinyabuzima n'imirasire, bishobora kuba intwaro yo kwangiza ubuzima bw'abantu
mpuguke z’Umuryango w’Abibumbye zaburiye ibihugu bihagarariwe mu nama i Kigali, ko ibintu bikoresha ibinyabutabire, ibinyabuzima n’imirasire, bishobora kuba intwaro yo kwangiza ubuzima bw’abantu

Iki kigo cyabisabye abahagarariye ibihugu 11 byo muri Afurika yo hagati n’Uburasirazuba bahuriye i Kigali mu nama y’iminsi itatu isuzuma ikoreshwa rinoze ry’ibinyabutabire, ibinyabuzima n’ibikoresha imirasire n’ubumara.

Ibi bihugu byishyize hamwe hashingiwe ku karere biherereyemo birema Umuryango ushinzwe kugenzura ikoreshwa rinoze ry’ibinyabutabire n’ibindi (CBRN). Mu Rwanda iri genzura ryahawe Ministeri y’Ingabo.

Umuyobozi w’Ubunyamabanga bwa CBRN muri Afurika yo hagati n’i burasirazuba, Prof Joseph Maina asaba ibihugu guhora bigenzura ko ibikoresho byoroshya imibereho y’abantu bitari mu maboko y’abagizi ba nabi.

Agira ati “Jye nkorana n’inzego zifashisha ibikoresha imirasire mu rwego rw’ubuzima, ubuhinzi, ubushakashatsi, kwigisha, inganda; bikaba bikenewe mu buzima bwa buri munsi kugira ngo bugende neza.

“Icyakora mu gihe ibi bikoresho byajya mu maboko y’abagizi ba nabi barimo ibyihebe, byateza ibyago bikomeye cyane kuko bashobora kubikoresha mu guhumanya ibidukikije.”

Ministiri w'Ibidukikije, Dr Vincent Biruta nawe yijeje abitabiriye inama ko u Rwanda ruzakomeza gushyira imbaraga mu micungire y'ibinyabutabire
Ministiri w’Ibidukikije, Dr Vincent Biruta nawe yijeje abitabiriye inama ko u Rwanda ruzakomeza gushyira imbaraga mu micungire y’ibinyabutabire

Major Munyangabe Pascal ushinzwe ibikorwa bya CBRN mu Rwanda, avuga ko hari ibyo abaturage bakwiriye kwirinda byahumanya ubuzima bwabo cyangwa bikabateza impanuka.

Ati ”Gaz yo gutekesha imaze kuba nyinshi mu gihugu; mu gihe yaturika yateza ibyago urugo rwayikoresheje, hari za vidanje zishobora guhumanya amazi. Turateganya ubukangurambaga ku baturage.”

Umuhuzabikorwa w’umushinga CBRN muri Afurika yo hagati n’uburasirazuba, Alma Pintol avuga ko buri gihugu gisabwa kugaragaza ingamba cyafashe mu micungire y’ibinyabutabire n’ibindi.

Ati “Turaza kumva ingamba buri gihugu cyafashe zo gukumira ikoreshwa ritanoze ry’ibinyabutabire, ndetse n’ahakenewe ubufasha; umushinga wa buri gihugu ukazaterwa inkunga n’Umuryango w’u Burayi.”

Ibihugu byo muri Afurika yo hagati n’uburasirazuba byagiranye amasezerano n’Umuryango w’Ubumwe bw’i Burayi (EU), ko bigomba gufatanya kurengera ibidukikije byirinda gukoresha nabi ibinyabutabire, ibinyabuzima n’ibikoresha imirasire.

Ibi bihugu byakoreye inama ngarukamwaka i Kigali, ni u Burundi, Kongo Kinshasa, Ethiopia, Ghana, Kenya, Malawi, Rwanda, Seychelles, Tanzania, Uganda na Zambia.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka