Abahagarariye u Rwanda mu mikino ya Commonwealth batashye nta gihembo na kimwe begukanye
Mu mikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth Games) yaberaga muri Australia, iraza gusozwa nta munyarwanda n’umwe ugize igihembo na kimwe yegukana.

Umunyarwanda NIZEYIMANA ALEXIS niwe wakinnye bwa nyuma mu banyarwanda bari bayitabiriye ntabwo yashoboye gusoza irushanwa, aho bari babimburiwe n’abakobwa bakina Beach Volleyball, gusa nabo babviriyemo muri 1/4 cy’irangiza.


Umukino abanyarwanda bari bitezeho ko babona umudari n’ubwo bitar byoroshye bitewe n’ibihugu bikomeye biba byitabiriye isiganwa, ni mu mukino w’amagare aho mu gusiganwa umuntu ku giti cye Areruya Joseph yabashije kuba uwa 13.

Usibye kuba kandi abanyarwanda nta mudari batahanye, umwe mu bo bajyanye nawe ntibamutahanye, uwo ni uwitwa Nsengiyumva Jean Paul wagiye nk’umutoza w’abaterura ibiremereye, uyu akaba yaraburiwe irengero.

Urutonde rw’abakinnyi bari bahagarariye u Rwanda
1. NYIRARUKUNDO Salome (Gusiganwa ku maguru, 10.000m)
2. NIZEYIMANA Alexis (Gusiganwa ku maguru)
3. SUGIRA James (Gusiganwa ku maguru, 5,000m)
4. NISHIMWE Beatha (Gusiganwa ku maguru 1,500m)
5. ISHIMWE Alice (Gusiganwa ku maguru, 800m)
6. TUYISHIMIRE Christophe (Gusiganwa ku maguru, 5,000m)
7. NZAYISENGA Charlotte (Beach Volleyball)
8. MUTATSIMPUNDU Denyse (Beach Volleyball)
9. NDAYISENGA Valens (Gusiganwa ku magare)
10. ARERUYA Joseph (Gusiganwa ku magare)
11. UKINIWABO Jean Paul Rene (Gusiganwa ku magare)
12. UWIZEYE Jean Claude (Gusiganwa ku magare)
13. UWIZEYIMANA Bonaventure (Gusiganwa ku magare)
14. MUNYANEZA Didier (Gusiganwa ku magare)
15. INGABIRE Beatha (Gusiganwa ku magare)
16. MANIZABAYO Magnifique (Gusiganwa ku magare)
17. NIYONZIMA Vedaste (Guterura ibiremereye mu bafite ubumuga)
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|