‘Humura ntugipfuye’, ijambo rya mbere Bonhomme yabwiwe n’Inkotanyi yamurokoye

Umuhanzi Jean de Dieu Rwamihari bakunze kwita Bonhomme, avuga ko umusirikare w’Inkotanyi bahuye bwa mbere yamuteruye yamubwiye ijambo atazibagirwa kuko ryamugaruriye icyizere.

Bonhomme aganira n'umwe mu basirikare
Bonhomme aganira n’umwe mu basirikare

Icyakora ababazwa n’uko atakimwibuka, kuko muri 1994 yari afite imyaka 11.

Byamuteye gusaba uwari uhagarariye umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Amajyepfo bahuriye i Simbi tariki 18/4/2018, mu gikorwa cyo kwibuka abatutsi bazize jenoside muri Maraba na Simbi, kumwemerera akamuhobera mu mwanya w’uwo musirikare w’Inkotanyi atibuka.

Uwo musirikare yamwemereye aramuhobera, kandi Bonhomme avuga ko byamushimishije kuko n’ubwo atari wa wundi bahuye bwa mbere, na we ari Inkotanyi.

Inkotanyi yahumurije Bonhomme tariki 1 Kamena 1994. Yamusanze i Shyogwe, mu rugo bari barahishwemo n’umuturage waho.

Yari kumwe n’izindi Nkotanyi, abari bihishanye na Bonhomme bababonye bariruka kuko bakekaga ko ari abasirikare bo ku bwa Habyarimana baje kubica.

Icyakora Bonhomme we yarebye uko bambaye abona bimeze nk’ibyo yari yarabonye mu binyamakuru, nuko asanga uwari ubarangaje imbere, waje aseka, aramuhobera.

Yagize ati “Naramuhobeye ndamukomeza, ndarira. Yari umusore muremure, namugeraga mu rukenyerero. Na we yaranteruye, nari akana gato gato cyane, aranganiriza, maze arambwira ati humura ntugipfuye.”

Iyo ni nayo mpamvu yamuteye guhimba indirimbo yise “Igihango dufitanye n’Inkotanyi”, kuko ku bwe inkotanyi zamuhaye ubuzima.

Muri iyo ndirimbo hagarukamo ibango rivuga ngo “Inkotanyi njye nasanze ari ubuzima, Inkotanyi njye nasanze ari ukubaho, iz’amarere njyewe nzirikana aho mwadukuye, inyiturano yanyu ubu yaba iyihe?”

Iyi ndirimbo ngo yayihanze amaze kubona ko abantu batanga ubuhamya bose, iyo bavuze Inkotanyi buba bugiye kurangira.

Ati “Bivuze ko umuntu yari ari mu rupfu, akaba agiye kujya mu buzima. Nasanze iyo Inkotanyi zitaza ubuzima bwari kuzima, rero kuri njyewe Inkotanyi binwanjye n’ubuzima.”

Bonhomme ni umuhanzi uhimba indirimbo zivuga kuri Jenoside yakorewe abatutsi, kuva mu w’i 2007. Azihimba afatiye ku buhamya agenda yumva mu gihe cyo kwibuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

inkotanyi murabantu babagabo ndibukwe ko nubwo nari umwana nibuka ko arizo zadukuye aho twari twihishe ku muhima nyuma yiminsi ibiri kigali ifashwe twe tutarabimenye Imana itibagirwa imirimo ijye ibibukira kubyiza mwakoze izabahe ijuru

eric yanditse ku itariki ya: 20-04-2018  →  Musubize

Nakuze nitwa umwana w’abasirikare narimfite akaguru kendaga gucika interahamwe zateyeho icumu gusa naje kukambariraho rugagi maze kuba inkotanyi! Nyuma yimyaka 4karakize. kavuwe ninkotanyi Kubwanjye no kubwabandi Imana izabahembere ibikorwa byanyu. Harakabaho Inkotanyi.

Higiro yanditse ku itariki ya: 20-04-2018  →  Musubize

Mwarakoze cyane Nkotanyi kudukura mu nzara z’abicanyi nubwo baduhekuye ariko twe turiho kdi ikivi cyabo tuzacyusa.

Alias yanditse ku itariki ya: 19-04-2018  →  Musubize

Ni ukuri turashima Imana yatwoherereje inkotanyi zidukura mu nzara z’abicanyi.
Nyagasani azabibibukireho

Koka yanditse ku itariki ya: 19-04-2018  →  Musubize

Courage bro,Imana ishimwe yo yashoboje inkotanyi.
Rwose wavuze ukuri,inkotanyi ni ubuzima.

Mwarakoze cyane nkotanyi nziza

Tony yanditse ku itariki ya: 19-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka