
Bamwe mu bacuruzi bafite ibicuruzwa byabo mu muhanda uzwi nka Rwandex na Magerwa bari mu bahuye n’isanganya, kuwa Gatandatu tariki 14 Mata 2018.
Aka gace gakunze kubamo ububiko bw’ibicuruzwa bunini mu gihugu kibasiwe n’umwuzure watewe n’amazi yatembaye ibicuruzwa byiganjemo inzoga n’amavuta akoreshwa mu modoka byari bibitse muri bumwe muri ubwo bubiko.
Uwo mwuzure wari ukaze wahitanye ibyo bicuruzwa ubigeza mu gishanga kizwa nk’igishanga cya Rwandex.

Abagenzi banyuraga aho ntibatanzwe no kwitorera ibyo kunywa by’ubuntu, kuko imodoka, moto na za taxi byose byahagaze ngo bafate ku nzoga ziganjemo za likeri (Liqueurs) zari zamenetse.
Mu gihe bamwe banyweraga aho zatemebeye abandi batundaga bajyana iwabo, ndetse na Polisi ntiyashoboye kubakumira kubera ubwinshi bw’abatundaga inzoga n’ubw’inzoga ubwazo.
Umwe mu bamotari waciye hafi ubwo byabaga, yabwiye Kigali Today ko bamwe banywaga mu gihe abandi batundaga bajya gucuruza. Ati “Abenshi bazinyweraga ku muhanda ariko hari n’abazitundaga bakajya kuzigurisha ku giciro gito.”

Bumwe mu bubiko bwangiritse ni ubwa sosiyete yitwa Bolloré Logistics isanzwe izobereye mu kubika ibikoresho by’abacuruzi.
Thierry Nsengimana ushinzwe gucunga ubwo bubiko, yavuze ko kugeza ubu batarabasha kubarura ibyangijwe n’iyo mvura.
Ati “Turacyashakisha ibicuruzwa byasigaye bikiri mu isayo. Ariko muri rusange ibyangiritse bifite agaciro kabarirwa mu mamiliyoni.”
Ohereza igitekerezo
|