Mu ibaruwa ndende yandikiye Ferwafa, uyu mudage yasabye Komite Nyobozi nshya ya Ferwafa iyobowe na Rtd Brig. Gen Sekamana Jean Damascene kuba bavugurura amasezerano akaba yakomeza gutoza iyi kipe.
Uyu mutoza yari yasabye Ferwafa ko basesa amasezerano by’agateganyo, aho byari byavuzwe ko agiye gutoza iguhugu cya Syria, gusa nyuma aza guhakanira iki gihugu abinyujije kuri Twitter, abasaba ko babanza bagakemura ikibazo cy’umutekano.

Iyi ni ibaruwa Antoine Hey yandikiye Ferwafa (Yanditswe mu Cyongereza tuyishyira mu Kinyarwanda)
Nyakubahwa Sekamana Jean Damascene, Muyobozi wa Federasiyo, mbanje kugushimira ku bw’intsinzi wabonye mu matora yo kuyobora Ferwafa, ndizera ko waba waramenye amakuru ku bijyanye n’iamasezerano atanditse nagiranye na Nzamwita Vincent de Gaulle ku bijyanye n’amasezerano yanjye nk’umutoza mukuru w’Amavubi.
Amasezerano yanjye ya mbere yagombaga kurangira tariki 20 Werurwe 2018, twumvikanye nyuma ya CHAN yarangiye muri Mutarama 2018 muri Maroc kuba duhagaritse amasezerano ku bwumvikane kugeza igihe Komite nyobozi nshya ya Ferwafa izatorerwa.
Impamvu kwari uguha abayobozi bashya ba Ferwafa uburyo bwo kuba bakwihitiramo uko bizagenda mu minsi iri imbere, ni muri urwo rwego nanjye nubahirije ibyo twavuganye, nirinda kuba nagira akandi kazi nemera kugeza mbonye igisubizo cy’umuyobozi mushya wa Ferwafa, niba twifuza gukomeza gushaka itike ya CAN 2019 tukaba twavugurura amasezerano
Mu mwaka ushize twubatse ikipe duhereye hasi, kandi turi mu nzira nziza, ndetse n’umusaruro uheruka uratanga icyizere, kandi byaba byiza dukomeje ibyo twatangiye
Nyakubahwa Perezida, nabasaba ko mwasuzuma icyo kibazo, hanyuma mukazambwira icyo mubitekerezaho n’umwanzuro wanyu.
Mu gihe ngitegereje igisubizo mbaye mbifurije intangiriroz z’akazi hamwe na Komite mufatanyije kuyobora Ferwafa.

Antoine Hey yari yahawe akazi ko gutoza Amavubi tariki 02/03/2017, aza kwerekanwa ku mugaragaro tariki 21/03/2017, yabashije kujyana AMavubi muri CHAN atsinze amakipe nka Tanzania, ndetse na Ethiopia, aza gusezererwa mu mikino y’amatsinda, yasezerewe kandi no mu gikombe cya CECAFA mu mikino y’amatsinda.

Mu kiganiro gito twagiranye n’Umuvugizi wa Ferwafa Bonnie Mugabe, yadutangarije ko Ferwafa yamaze kubona ibaruwa ya Antoine Hey, Komite Nyobozi ikaba izicara igasuzuma ibiyikubiyemo, ikazatangaza umwanzuro mu minsi iri imbere.

Mu minsi iri imbere, ikipe y’igihugu Amavubi ifite imikino yo guhatanira itike yo kwerekeza muri CAN 2019, aho izakina Cote d’Ivoire, Guinea ndetse na Centrafrica, ahakaba hategerejwe umutoza uzafasha Amavubi kwitegura aya marushanwa.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
badushakire umutoza ubizi bareke imfashanyo
abo bazungu nibabareke ntacyo bagejeje ku Mavubi. Ni abo guhombya igihugu mu mishahara ihanitse. Tugirire icyizere umutoza w’umuryarwanda ufite ubushobozi na experience.
Nihashakwe umutoza w’umuryarwanda ufite ubushobozi na experience bamugirire icyizere,bariya bazungu ni abo guhombya igihugu gusa bahembwa amafr menshi nta musaruro.
NGARAMBE